Nyanza: Inkuba yakubise umuturage aryamye n’ibikoresho bye birashya

Mu mvura yariho igwa mu masaha y’umugoroba wo ku wa Gatatu, inkuba yakubise umuturage n’ibikoresho bye birashya, gusa we yakomeretse.

 

Uyu mugabo yari yugamye aryamye inkuba iramukubita, iramukomeretsa

Byabereye mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kibinja, mu mudugudu wa Rebero. Inkuba yakubise umuturage witwa HITABATUMYE w’imyaka 43 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko uriya muturage yakomeretse.

Ati “Uriya muturage yari yugamye mu nzu, inkuba iramukubita iramukomeretsa mu mugongo no ku kibero imusanze aho yari aryamye.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko inkuba yatwitse ibintu bitandukanye birimo matelas, supernet, telefone, imyenda, amashuka, ikiringiti n’ibindi.

Uwakubiswe n’inkuba yari mu nzu wenyine. Ubu yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

Inkuba yanamutwitse ku kaguru

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza