Nyarugenge: Ukekwaho kwica umugore we arahigishwa uruhindu

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 36 wo mu Murenge wa Kimisagara, arakekwaho kwica umugore we w’imyaka 36 amutemye umutwe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023, mu masaha ya saa munani, bibera mu Mudugudu wa Muganza, Akagari ka Kimisagara,Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye UMUSEKE ko bombi bigeze kugirana amakimbirane ariko baza kwiyunga bityo ko batunguwe n’ibyabaye.

Ati“Ni abantu bigeze kugirana amakimbirane kera, baza kuyarangiza, batumira inshuti n’abavandimwe, batumira abantu batandukanye bavuga ko biyunze byarangiye.Twaje gutungurwa n’uko hari umuntu yishe undi.”

Amakuru avuga ko amakimbirane bari bafitanye yari ashingiye ku mwana umugore yari yarabyaye mbere y’uko banana.

Ukekwa yahise atoroka kugeza ubu akaba agishakishwa, ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Nyakwigendera asize abana batanu barimo 4 yabyaranye n’uyu mugabo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW