Nyarugenge: Umutekano wakajijwe  kuri ruhurura yahungiyemo abakekwaho ubujura

Mu Murenge wa Muhima, ku muhanda uri munsi y’ahitwa Dowton mu Mujyi wa Kigali,  abajura baraye bambuye abaturage ibirimo telefoni bahungira muri ruhurira ihari.Kuva icyo gihe Polisi n’abanyerondo bahakoze uburinzi ariko kugeza ubu aba bajura ntibarasohokamo.
Ruhurura ya Downtown bivugwa ko yahungiyemo abakwa kuba abajura
Amakuru avuga ko ibyo byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ahagana saa yine z’ijoro, ubwo abakekwa ko ari abajura bamburaga abagenzi, bagahungira muri iyo Ruhurura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima ,Mukandori Grace, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu inzego z’umutekano zari zigihari.
Ati”Mu kanya kashize bari batarafatwa,ariko nshobora gukurikirana nkamenya niba bafashwe kuko hari hagiyeho uburinzi, yaba ari umwobo winjirira Downtown naho usohokera ku Muhima hose hari uburinzi.”
Bamwe mu baturage bo bavuga ko Bahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’ubujura bikomeje kugaragara muri ako gace
Umwe ati” Turasaba inzego z’umutekano gukaza irondo, abanyerondo bonyine ntabwo bahagije.”
Undi nawe ati” Ikibazo abaturage dufite, barabajyana ,bakabagorora ajo bakaba bagarutse.Ibyo rero ni nk’imikino turaza kubirambirwa.”
Avuga ku mpungenge z’abaturage, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko umutekano uhari.
Ati”Ntabwo bakwiye gufatirana mu kibazo bavuge ngo ubujura bwabishe kuko niba ikibazo cyabaye, kikaba ari kimwe cyangwa bubiri, icyo baba bakwiye kwishimira nuko nibura banafashwe.Uciye mu rihumye inzego, agafatwa n’ibyo yibye akabyamburwa,bigasubizwa nyira byo, iyo ni intambwe ukwiye kwishimira, ko nabyo biba byakozwe.”
Akomeza agira ati” Barabizi ko irondo ry’umwuga rirahari.Kandi mu by’ukuri turebye ibyo zikora, akazi zikora, niko gakomeye cyane kurenza ibyo abantu baba bibwira.Nta mpungenge abantu bakwiye kugira, inzego z’umutekano zirahari kandi zirimo gukora akazi kazo kandi n’abafashwe barahanwa nkuko amategeko abiteganya.”
Amakuru avuga ko abahungiye muri iyo ruhurura bagera kuri bane(4).
UMUSEKE urakomeza kuyikurirana.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW