Rayon yakubise ibiciro hasi ku mukino wa Police

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamanuye ibiciro byo kwinjira ku mukino wa shampiyona iyi kipe izakira Police FC kuri Stade ya Muhanga.

Abafana ba Rayon Sports bahawe ubwasisi ku mukino iyi kipe izakira Police FC

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, harakinwa imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru.

Umukino utegerejwe na bensh, ni uzahuza Rayon Sports na Police FC ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 kuri Stade ya Muhanga Saa cyenda z’amanywa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, bwatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino, byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Ubusanzwe kwinjira ku mikino iyi kipe yakiriye, byari ibihumbi 3 Frw ahasigaye hose na 20 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ibi birasobanura ko ubuyobozi bwahaye ubwasisi abakunzi ba yo kugira ngo bazaze ku bwinshi kuyishyigikira kuri uyu mukino utoroshye.

Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 46, ikarushwa atatu na APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 49.

Iyi kipe izakina idafite rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana

UMUSEKE.RW