Rubanguka Steve ntagikinnye umukino wa Bénin

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi na Zimbru yo muri Moldova, Rubanguka Steve yabuze ibyangombwa bimwemerera gukina umukino ubanza u Rwanda ruzakina na Bénin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2024.

Rubanguka Steve ntazakina umukino ubanza wa Bénin

Ni umukinnyi byari byitezwe ko asanga bagenzi be muri Éthiopie agahagurukana na bo berekeza i Cotonou muri Bénin, ariko mu buryo bwatunguranye yaje i Kigali.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko impamvu uyu mukinnyi atagikinnye umukino ubanza wa Bénin ari uko yaje mu Rwanda gushakirwa Pasiporo yindi kuko iyo yari afite yarangije igihe.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023, uwo kwishyura uzabe tariki 27 uku kwezi.

Ibi birasobanura ko uyu mukinnyi azifashishwa mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye mu minsi itanu iri imbere.

UMUSEKE.RW