Ruhango: Barakekwaho kwaka ruswa umuturage wasabaga imbabazi ngo afungurwe

RIB yafunze Umuyobozi ushizwe Iterambere n’Ubukungu mu Kagari ka Saruheshyi mu Karere ka Ruhango (SEDO) n’uko mu rwego rwa DASSO.

Imodoka ya RIB ikoreshwa mu gutwara abakekwaho ibyaha

UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bayobozi bakekwaho kwakira  amafaranga 50,000  y’u Rwanda kugira ngo basinyire umuturage ku rupapuro rwatangaga imbabazi, ku muturage wari ufunzwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

SEDO ufunzwe yitwa SEKIVURA FIDELE afite imyaka 43 y’amavuko, na DASSO witwa CYIZERE RICHARD ufite imyaka 31 y’amavuko.

Ibi byarabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Mwendo, Akagari ka Saruheshyi, Umudugudu wa Gasharu.

Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Byimana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Batawe muri yombi taliki ya 28 Gashyantare, 2023.

Umuvugizi wa RIB Dr.Thierry Murangira yabwiye UMUSEKE ko bariya bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira  cyangwa gutanga indonke.

Yavuze ko icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa ingingo  ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano kikaba igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

- Advertisement -

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwariwe wese ukora icyaha nkiki cyo kwaka ruswa yitwaje akazi akora, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese atazihanganirwa azafatwa azashyikirizwa Ubutabera.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW mu Ruhango