Ruhango: Igitutu cy’ubuyobozi cyatumye bashyingura uwabo muri shitingi

Inshuti, abaturanyi n’abo mu muryango w’umuntu uherutse kwitaba Imana bitunguranye agashyingurwa muri shitingi shishi itabona, baravuga ko batewe agahinda no kuba bataraherekeje uwabo mu cyubahiro kubera igitutu cy’ubuyobozi.

Gushyingura uwabo muri shitingi byarabashenguye

Ni abaturanyi n’abo mu muryango wa Mukamuhizi Claudine w’imyaka 45 yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Mudugudu wa Mukingi, mu Kagari ka Rwinyana mu Murenge wa Bweramana.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko Mukamuhizi yapfuye urupfu rutunguranye nk’uko isuzuma ry’Ubugenzacyaha ryabigaragaje.

Bavuga ko bashenguwe bikomeye n’uburyo yashyinguwemo kuko ubuyobozi butabahaye umwanya wo gutegura isanduku ngo aherekezwe mu cyubahiro bakabwirwa ko yaguriwe shitingi nshya, bagomba kuyimushyinguramo.

Hari uwagize ati “Umwe yagize ati “Yashyinguwe nta sanduku, ibintu byihuta cyane kandi twarashaka ko yashyingurwa neza mu cyubahiro, tukamushakira isanduku ariko ntibyakunze kuko bashakaga ko duhita tubikora vuba vuba. Badushyizeho igitutu.”

Undi ati “Leta se ko yatuzaniye shitingi bati ‘nimukore ibyihuta’, bati ‘tugiye gupimisha umuntu wa muganga, nituvayo dusange mwabonye ishyamba umuntu mumushyingure’. Kumushyingura muri shitingi ntabwo byari bikwiye.”

Hari umuturage uvuga ko nubwo uyu nyakwigendera yari umukene ariko n’ubuyobozi butari bukwiye gutuma umuturage wabwo ashyingurwa muri ubu buryo, ahubwo ko na bwo bwari gushaka uburyo bubona isanduku.

Ati “N’ubuyobozi bugomba guseba, twese twarasebye n’abaturanyi twarasebye, njye nanamenye ubwenge no guhamba mu birago bitakibaho.”

Ntivuguruzwa Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana yabwiye RADIO/TV10 ko nta ruhare ubuyobozi bwagize mu ishyingurwa ry’uyu muturage.

- Advertisement -

Ati “Haba harabayeho uburangare bw’umuryango kugira ngo babe babikora muri ubwo buryo [gushyingura muri shitingi] ariko ntabwo ubwo burangare bujya bubaho ku buyobozi.”

Gitifu Ntivuguruzwa yavuze ko abo muri uyu muryango bari bazi ko bafashwa gushyingura nyakwigendera mu gihe ubuyobozi bwari bwababwiye ko bubafasha mu bijyanye no gusuzuma ibyamuhitanye.

Aba baturage bavuga ko icyemezo bafatiwe n’ubuyobozi bwabo cyabasigiye ibikomere ku mitima bagasaba ko hajya haba ubushishozi mu gufatira imyanzuro ba rubanda rugufi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW