Ruhango: Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyatwaye ubuzima bw’umuntu

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Kabagari buvuga ko hari umugabo wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Nsabyamahoro Cyriaque w’Imyaka 35 y’amavuko yagiye gucukura amabuye y’agaciro nta cyangombwa abiherewe, ikirombe kiramugwira arapfa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari bwemeje ayo makuru, buvuga ko iyi mpanuka yishe  Nsabyamahoro Cyriaque yabereye mu Mudugudu wa Ruyogoro, Akagari ka Munanira muri uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François Regis avuga ko uyu mugabo wagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye, yari agiye kuyacukura mu buryo butemewe kuko atari afite icyangombwa yahawe n’Ubuyobozi.

Ati: “Yacukuraga mu isambu y’umuturage umugunguzi uramanuka umugwaho ahita apfa.”

Gasasira yavuze ko Polisi n’Ubugenzacyaha barangije kuvanamo umurambo we, mu kanya kashize bakaba bagiye kuwijyana mu Bitaro by’i Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Gasasira avuga ko uyu mugabo Nsabyamahoro Cyriaque wagwiriwe n’ikirombe yari acumbitse, akaba akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi avuga ko urupfu rw’uyu mugabo, barumenyesheje umuryango we, ubu bakaba bari mu nzira baje gufata umurambo we.

UMUSEKE wamenye amakuru ko hari abandi bagabo 2 bari kumwe na Nsabyamahoro Cyriaque ari na bo batanze amakuru mu nzego z’ibanze ko ikirombe cyagwiriye mugenzi wabo.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Ruhango.