Ruhango: Umugabo yashatse gutema umugore we umuhoro ufata umwana

Umugabo witwa Yamfasha Narcisse yaraye atemye umwana we mu mutwe no mu kiganza, mu gihe yashakaga gutema umugore we Nyirahabineza Devotha.
Yamfasha Narcisse yatawe muri yombi

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa  Mwendo saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene  baherutse kugurisha mu minsi ishize.

Muhire yabwiye UMUSEKE ko uwo mugore yamubajije aho ayo mafaranga bagurishije ihene ari, batangira gutongana nibwo Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema uwo mugore we arahunga noneho umuhoro ufata umwana wabo Turikumana Joseph w’imyaka 14 y’amavuko.

Ati “Umuhoro wamukomerekeje bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.”

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko  ayo mafaranga yaguze ihene Yamfasha yayanywereye yose ntiyasigaza n’igiceri.

UMUSEKE kandi wahawe amakuru n’abaturanyi b’uyu mugabo yemeza ko iyo hene  yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.

Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w’amashuri abanza.

Abo baturage kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ahohotera umugore we, kuko n’ubushize yagiye gutanga ikirego mu bugenzacyaha Umugabo we abimenye ahita acika ubu nibwo yongeye kubikora.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Mwendo buvuga ko uyu Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB,  naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n’Abaganga.

Turikumana Joseph yatemwe na Se

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango