Niyitegeka Marie Thèrese wo mu Mudugudu wa Nyamutarama, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye arashinjwa kwiba umwana.
Abahaye amakuru UMUSEKE bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze ko mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja abyaye aramwiba ahita acika.
Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we.
Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo mwana kugira ngo abamubona bagire ngo ni we wamubyaye.
Umwe yagize ati “Yibye urwo ruhinja taliki 23 Werurwe 2023 batangira kumushakisha, uyu munsi (ku wa Kabiri) nibwo yafashwe.”
Ubwo twakoraga iyi Nkuru twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, ntiyafata telefoni.
Bavuze ko Nyiri kwiba umwana abyiyemerera kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi muri uyu Murenge mu gihe bategereje ko RIB iza kumutwara.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango