Ruhango: Umwana w’imyaka 6 yaguye mu kizenga cy’amazi arapfa

Umwana w’imyaka 6 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango yaguye mu kizenga cy’amazi cyacukuwe na Se wabo abumba amatafari ahasiga ubuzima.
Iki cyobo cyacukuwe na Se wabo ashaka gukora amatafari

Ababyeyi ba Maniraguha Aimé, batuye mu Mudugudu wa Rutembo, Akagari ka Muhororo  Umurenge wa Byimana, Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko uyu mwana yavuye iwabo mu rugo, atembera, ageze imbere agwa mu kizenga cy’amazi Se wabo yacukuye akora amatafari ntiyagisiba.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick avuga ko uwacukuye icyo cyobo, yagize uburangare ari nayo ntandaro yateje iyi mpanuka ikomeye yahitanye uyu mwana.

Mutabazi avuga ko Maniraguha Aimé yabonywe n’abaturanyi kandi basanga yarangije kwita Imana.

Ati “Iperereza ririmo gukorwa kuwacukuye iki cyobo cyaguyemo uyu mwana.”

Gitifu Mutabazi avuga ko bategereje ko uwo Se wabo ava mu bitaro kugira ngo abazwe impamvu yamuteye kudasiba iki cyobo.

Yavuze ko uwo mugabo Se wabo aherutse gukora impanuka ariko mu bagomba kubazwa ariwe uri ku isonga.

Umurambo wa Maniraguha Aimé wavanywe muri icyo kizenga saa kumi nimwe z’Umugoroba zo kuri uyu wa  kane taliki ya 30 Werurwe 2023.

Umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango