Ruhango: Uwaketsweho guca inyuma umugore yiyahuye urupfu ruramwanga

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yagerageje kwiyahura ubwo yanywaga Kioda ivanze na Kanta, abaturage batabara atarashiramo umwuka.
Byabereye mu wa Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Mbuye ubwo Sebera Augustin w’imyaka 27 yageragezaga kwiyambura ubuzima.

Ni nyuma y’uko yagiranye amakimbirane n’umugore we bapfa ko amuca inyuma afata icyemezo cyo kwivutsa ubuzima yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yimukiye muri uyu Murenge wa Mbuye avuye mu Karere ka Rwamagana, ariko abanza kuhatura wenyine.

Kayitare yavuze ko mu minsi ishize aribwo Umuryango we waje uhamusanga, umugore we ahabwa amakuru ko ahafite inshoreke babanaga nk’umugabo n’umugore.

Ati “Akimara kubazwa ayo makuru yahise anywa Kioda arazahara cyane, umugore niwe watabaje bamujyana kwa Muganga.”

Gitifu avuga ko Sebera yabanje kujyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Mbuye ahabwa ubutabazi bw’ibanze abona koherezwa mu Bitaro bya Kinazi ari naho arwariye ubu.

Kayitare avuga ko ntacyo akibaye kubera ko bamutabaye vuba, ariko agasaba ingo zifitanye amakimbirane ko zajya zihutira kubimenyesha inzego z’ibanze kugira ngo zibafashe kuyakemura.

Sebera wagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uvanze na Kanta, arwajwe n’umugore witwa Iradukunda Jeanne.

Yavuze ko Sebera nagaruka mu rugo  biteguye kuganiriza uyu muryango no kongera kubafasha kubana mu mahoro.

- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango