Rukarakara, imari ishyushye mu gufasha abanyarusizi kwigondera inzu zo guturamo

Kuri ubu amatafari ya rukarakara ni imwe mu mari zishyushye zigezweho mu bari mu bwubatsi kuko afasha kubona inyubako zikomeye, zirambye kandi zihendutse hakoreshejwe ibikoresho karemano biri hafi.

Abaturage bishimiye kuba barakomorewe kubakishaamatafari ya rukarakara

Aya matafari yemewe kubakishwa imbere n’inyuma ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose, itarengeje metero kare 200, itageretse kandi itanafite igice cyo munsi y’ubutaka kizwi nka ’basement’.

Mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 15 Werurwe 2023, Ikigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda bunguranye ibitekerezo n’inzego z’ubuyobozi mu Karere zibishinzwe ku mabwiriza y’ubuziranenge, hagamijwe gufasha abaturage kubakisha rukarakara.

Ni amabwiriza avuga ko inzu yose yo guturamo ya rukarakara igomba kuba ifite uruhushya rwo kubakwa rutangwa hakurikijwe amategeko. Uwubatse nta ruhushya afite, ahanwa hakurikijwe amategeko.

Asobanura ko, nta nzu y’ubucuruzi, insengero, imisigiti yemerewe kubakishwa rukarakara haba mu mijyi no mu cyaro.

Aya mabwiriza atanga umurongo ko nta mufundi wemerewe gukora ubwubatsi bw’inzu za rukarakara adafite ikarita imuranga ko yahuguriwe kubakisha rukarakara, bikaba akarusho ari mu ishyirahamwe.

Babwiwe ko itafari rya rukarakara rigomba kuba rifite uburebure buri hagati ya santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.

Inzu yose yubakishije rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya santimetero 40 z’ubujyakuzimu na santimetero 20 hejuru y’ubutaka.

Uwayisenga Chantal wo mu Murenge wa Kamembe yabwiye UMUSEKE ko inzu zubakishijwe rukarakara ziramba zikaba n’igisubizo ku muryango.

- Advertisement -

Ati “Rukarakara ni amatafari meza nubwo kuyabona hano iwacu bigoye kubera itaka ryacu, arahendutse kandi arakomeye, twishimiye ko Leta yemeye ko twongera kuyubakisha nta nkomyi.”

Munyampeta Jean, umwubatsi i Kamembe nawe avuga ko rukarakara ari imari ishyushye, asaba ko hashyirwaho amaforomo nyuma y’uko abaturage bahawe uburenganzira bwo kuzubakisha mu mujyi n’inkengero zawo.

Ati “Icyo cyemezo nk’abafundi twasanze ari icyemezo cyiza cyane kuko abaturage bari bahangayitse kubera kubura ubushobozi bwo kubakisha andi matafari ahenze akoreshwamo sima.”

Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko mbere y’aya mabwiriza bakoreshaga amatafari ahiye bikagora abaturage kubera ubushobozi bucye.

Avuga ko mu Mirenge imwe n’imwe kubona itaka ryo kubumbamo rukarakara byari ingorabahizi ariko basobanuriwe uko bashobora kuvanga itaka bafite n’umucanga bagakuramo itafari ryujuje ubuziranenge.

Ati “Ni umwanya mwiza kuri twebwe ugiye gufasha abaturage batuye ahagenwe gutura kuborohereza kubona ibikoresho by’ibanze bihendutse kandi byizewe.”

Yakomeje agira ati  “Ahantu hari inyubako zigeretse z’ubucuruzi nk’aha ku mihanda nta nkarakara, ahegereye uduce tw’ubucuruzi birumvikana ko tutakwemera rukarakara ariko ahagenwe imiturire haciwe n’imihanda birumvikana ko rukarakara tugomba kuzemera.”

Ibi bijyanye n’uko mu mabwiriza y’ubuziranenge kuri rukarakara, Njyanama y’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bashobora kugena ibice byihariye bitemewe kubakwamo inzu za rukarakara, bitewe n’igenamigambi rya buri hantu.

Muhire Janvier, umuyobozi ushinzwe amategeko y’imiturire n’imyubakire muri RHA, asobanura ko gushishikariza abaturarwanda kubakisha amatafari ya rukarakara bigamije gufasha abaturage kubona icumbi ryiza rihendutse kandi ritabangamira ibidukikije.

Avuga ko hari ibihugu byateye imbere mu kubakisha rukarakara ku buryo ubu bageze ku igorofa rya 20 kandi byatanze umusaruro w’igihe kirambye ku miturire.

Yabwiye abanya Rusizi ko badakwiriye kugira impungenge kuri aya matafari kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko akomeye kandi igiciro cyayo kikaba kiri hasi ku buryo bizafasha abaturage kwigondera inzu.

Yongeyeho ko rukarakara itaje gusimbura ibindi bikoresho by’ubwubatsi ko buri muturage azahitamo ibijyanye n’ubushobozi bwe kandi akubahiriza igishushanyo mbonera.

Ati ” Ntabwo rukarakara ije gukuraho ibindi bikoresho, ije kunganira hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kuko ubutaka ni ubwacu, amazi turayifitiye, ishwagara n’ibyatsi ni ibyacu.”

Amabwiriza y’ubuziranenge ku matafari ya Rukarakara agamije guha agaciro aya matafari dore ko abanyarwanda bamaze igihe bayakoresha kandi afasha mu kubaka inyubako zihendutse kandi zikomera.

Muhire Janvier asobanurira abanyarusizi amahirwe ari mu kubakisha amatafari ya rukarakara

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo asaba ko hapimwa ubutaka bwo mu kirwa kugira ngo babashe kubona amatafari meza
Visi Meya, Ndagijimana Louis Munyemanzi avuga ko ari amahirwe kuba rukarakara yarahwawe ubuziranenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Rusizi