Ni umukecuru n’umukobwa we bari bavuye mu Karere ka Nyamasheke, batashye ubukwe mu ka Rusizi inkuba ibakubita bari mu nzira bataragera aho ubukwe bwabereye.
Ibi byago byabaye ku isaha ya saa munani z’igicamunsi (14h00) kuri uyu wa Kane, tariki 16 Werurwe, 2023 mu mudugudu wa Rweya, mu kagari ka Kamanyenga, umurenge wa Nkanka ari naho bari batashye ubukwe.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko aba banyakwigendera umwe yari ahetse umwana w’uruhinja, umwana ntacyo yabaye.
Bari baturutse mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke.
Inkuba ubwo yabakubitaga, ngo nta mvura yarimo kugwa, ndetse bari bataragera aho ubukwe bwabereye.
Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka avuga ko ibyo byago byabaye, gusa ngo imyirondoro ya bariya bantu yari itaramenyekana.
Ati “Ayo makuri niyo, ni abantu babiri bakomoka muri Bushenge, amazina yabo turi kuyabaririza, imyirondoro yabo ntabwo turayibona, umugabo w’umwe mu bitabye Imana twamumenyesheje dutegereje ko ahagera”.
Yakomeje avuga ko inkuba yabakubise imvura ikubye, ariko itaragwa.
Ati “Bari batashye ubukwe, bari mu muhanda bagenda iruhande rw’agashyamba imvura ikubye, umurabyo uraza, inkuba ihita ibakubita bagwa aho ngaho, bahita bapfa”.
- Advertisement -
Umurenge wa Nkaka ni uwo mu karere ka Rusizi, ukora ku kiyaga cya Kivu uhana imbibi n’umurenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke.
MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW / i RUSIZI