Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa ry’umukino wo Koga ryateguwe n’ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 100.

Abasaga ijana bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Swimming League

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, ikipe y’Umukino wo Koga ya Mako Sharks ibarizwa ku ishuri rya Green Hills Academy i Nyarutarama, yatangije uruhererekane rw’amarushanwa azakinwa mu byiciro bitatu.

Aya marushanwa azaba agamije kwagura imbibi z’iyi kipe imaze kuba ubukombe imbere mu Gihugu no kurushaho gukomeza komenyakinisha impano muri uyu mukino.

Aya yabimburiwe n’iryakinwe kuri iki Cyumweru, ariko biteganyijwe ko azasozwa mu Ukwakira 2023, nyuma y’uko irya kabiri rizaba ryabaye muri Kamena.

Mu isozwa ry’aya marushanwa, biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe yo mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, aho kugeza kuri ubu amakipe ane amaze kwiyandikisha.

Abakinnyi bagera ku 100 ni bo bitabiriye ku nshuro ya mbere. Aba baturutse mu makipe arimo Mako Sharks yariteguye, Vision Jeunesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Karongi na Cercle Sportif de Kigali.

Aba bakinnyi bari mu byiciro guhera ku bari munsi y’imyaka icumi kugeza ku bakuru, bashyizwe mu byiciro hagendewe ku myaka ya bo.

Barushanyijwe mu nyogo (Styles) zitandukanye zirimo Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly.

Uretse izi, banarushanyijwe mu buryo bw’amakipe, aho bakinnye Mixed Midley Relay metero 50, n’icyiciro cya metero 100, abakinnyi aha bakaba bavangaga inyogo zose (Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly).

- Advertisement -

Mu Cyiciro cya Relay cyangwa gukina nk’ikipe, cyakinwe buri kipe igizwe n’abakinnyi bane (4), barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Nyuma yo gusoza iri rushanwa, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda James, yavuze ko gutegura iri rushanwa bizafasha abakinnyi kubona amarushanwa menshi.

Ati “Gutekereza gushyira iri rushanwa ‘Mako Sharks Swimming League’, byakomotse ku bunararibonye twigiye mu yandi marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga Aha ahenshi usanga badakina irushanwa rimwe rirangira ahubwo bakina imikino ikomeza.”

Yongeyeho ati “Uretse ibi kandi, ni imikino igamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bakina uyu mukino, kuko mu bakiri bato ari ho hari icyizere cy’iterambere ry’umukino.”

Agaruka ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, Bazatsinda yatangaje ko yashimishijwe n’uko ryagenze kuko ubwitabire bwari hejuru ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi gushishikariza abana kugana umukino wo Koga kuko ufasha umuntu yaba mu bwenge no kugira ubuzima buzira umuze.

Ati ”Uyu mukino urengera ubuzima bwa muntu. Uko umwana akura agatangira kugenda, nta ho wabitandukanyiriza na byo, kuko Isi dutuye igizwe ku gice kinini n’amazi, bityo umwana amenye Koga byazamufasha mu mibereho ye ya buri munsi.”

Girimbabazi Rugabira Pamela uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga wari witabiriye iri rushanwa, yashimye igitekerezo cy’ikipe ya Mako Sharks, avuga ko n’andi makipe yagakwiriye kuyigiraho mu rwego rwo gukuza umukino wo Koga imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Ati ”Igitekerezo nk’iki kigaragaza ko yaba amakipe n’abakinnyi ubwa bo bamaze kubona ko uyu mukino wazabagirira akamaro mu gihe kirambye.”

Yongeyeho ati “Ndasaba ababyeyi gufata iya mbere bagashyigikira abana kuko ubwa bo batabyishoza, ariko ugushira hamwe kukaba kwatanga umusaruro.”

Irindi rushanwa nk’iri, biteganyijwe rizakinwa muri Mata uyu mwaka.

Bakiniye muri Green Hills Academy
Abafite impano bigaragaje
Abakiri bato bigaragaje
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yaje gushyikira abakinnyi

UMUSEKE.RW