Tumukunde uri mu byishimo byo kuba Miss Uganda, yashimiye abamutoye

Mu mpera z’iyi cyumweru, muri Uganda babonye Miss 2023-2024 ni umukobwa witwa Hannah Karema Tumukunde.

Karema yaje imbere ya Whitney Martha Ademun, na Prossy Agwang

Uyu mukobwa w’uburanga yavukiye ahitwa Kasese.

Kuri Twitter yanditse ati “Ndashimira Imana. Ikamba ryaje mu rugo, nabaye Miss Uganda 2023. Ndashimira abantu bose bantoye.”

Hannah Karema ubu ni Miss Uganda 2023 – 2024. Yavuze ko byari urugendo rurerure, ariko bikaba birangiye atsinze.

Ati “Nshimiye cyane mwebwe mwese mwatoye jyewe.”

Ku wa Gatandatu nibwo muri Uganda batoye Miss 2023, Hannah Karema yarushije abanda bose mu birori byabereye ahitwa UMA Multipurpose Hall.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 kubera icyorezo cya COVID-19, icyo gihe hatowe Oliver Nakakande.

Abakobwa 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cyatowemo ubahiga bose ari we Hannah Karema.

Ku wa Gatandatu nibwo Karema yatorewe kuba Miss wa Uganda 2023

Karema muri batanu ba mbere yahatanaga na Jerusha Muwanguzi, Jesca Sserwadda, Whitney Martha Ademun, na Prossy Agwang.

- Advertisement -

Miss Karema yahawe ikamba na Elizabeth Bagaya, uyu akaba yari yarisigiwe na Oliver Nakakande muri Mata 2021 kuko yagiye hanze ya Uganda agiye kwiga.

Tumukunde yanahawe igihembo cy’umuntu wabonye amajwi menshi ku batoye ku ikoranabuhanga (Online People’s Choice Award Winner) aho yabonye amajwi 70,830.

Ni we uzahagararira Uganda mu marushanwa ya Miss World 2023 azaba muri Gicurasi mu Leta zunze ubumwe z’Abarabu, aya marushanwa akazaba ku nshuro ya 71.

UMUSEKE.RW