U Rwanda muri gahunda yo kubyaza umusaruro isoko rya Carbon

Abenshi bakunze kwibaza uko isoko rya carbon rikora kubera ko byumvikana nk’aho ari ugucuruza imyuka ihumanya ikirere.

Hari gufatwa ingamba ku isoko rya Carbon

Mu nama yateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa na Gabon ihurije hamwe abarenga 300 baturutse mu mpande zose z’Isi, u Rwanda ruri kwigira ku bindi bihugu uburyo ruzungukira ku isoko rya Carbon.

Iyo nama yiga ku mashyamba yiswe “One Forest Summit” yatangiye ku wa 1 Werurwe ikazageza ku wa 2 Werurwe 2023.

Binyuze mu isoko rya Carbon abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye bahangayikishijwe n’ihindagurika ry’ibihe, bayoboka isoko rya Carbon bakagura toni z’imyuka ihumanya yakuwe mu kirere (carbon dioxide/C02) binyuze mu gushyigikira imishinga yashyiriweho kuyigabanya mu bihugu bitandukanye byinjiye kuri iryo soko.

Igiciro gishingira ku kiguzi cy’ingaruka z’iyo myuka ihumanya ikirere ku buzima n’imibereho by’abaturage, ubushakashatsi bushya bukaba bugaragaza ko ingaruka za karubone ku Isi ziyihesha ikiguzi cy’impuzandengo y’amadolari y’Amerika 3 kuri toni.

Uko bisanzwe bizwi u Rwanda ruri gukora uburyo rushobora gucuruza amashyamba yarwo, uburyo rushobora gucuruza ibindi bikorwa bibungabunga ibidukikije, binyuze ku isoko rya Carbon, ku buryo mu minsi iri imbere ruzashyira hanze uko ruhagaze ku isoko rya Carbon.

Mu kiganiro na minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yabwiye UMUSEKE ko muri ibi biganiro bazigira ku bandi aho bageze ndetse na bo bigire k’u Rwanda uko rutera imbere by’umwihariko ku isoko rya Carbon.

Ati “ Muri ibi biganiro tuzareba aho tugeze cyane cyane ko igihugu cya Gabon gifite aho kimaze kugera mu kugurisha imigabane yacyo ku isoko rya Carbon , tuzabigiraho maze natwe tujye kubikoresha mu Rwanda.”

Minisitiri Dr. Mujawamariya yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze, bigaragara ko uko umwaka ugenda utambuka, rugenda rwihaza mu bukungu, cyane ubuturuka imbere mu gihugu, aho rugabanya imfashanyo ziva mu mahanga, bigaragaza ko hari intego igihugu gifite.

- Advertisement -

Isi iteganya kugabanya nibura toni miliyari 80 z’ibyuka bya CO2 bihumanya ikirere bitarenze mu mwaka wa 2050 nk’uko biteganywa mu Masezerano y’i Paris, bivuze ko Isi izaba irengeye miliyari 240 z’amadolari ya Amerika.


Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW- GABON/LIBRE-VILLE