Imodoka ya Volcano yagonganye n’indi itwara abagenzi

Uganda: Imodoka nini (Bisi) ya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express ya hano mu Rwanda yakoreye impanuka muri ikomeye muri Uganda nk’uko amakuru agera k’UMUSEKE abitangaza.

Imodoka ya Volcano Express yangiritse cyane

Iyi mpanuka yabereye hafi y’i Ntungamo ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

Bisi ya Volcano Express yari iturutse i Kigali yerekeza i Kampala mu gihe Trinity yavaga i Kampala yerekeza i Kigali mu Rwanda.

Amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga y’abari muri iyi modoka ya Volcano yumvikana bavuga ko hashobora kuba hari abitabye Imana.

Hagaragara kandi abandi baryamye ku butaka bataka cyane abandi batabasha kuvuga kubera ibikomere bikabije bagize.

Japhet Agaba, umwe mu bakozi ba Volcano Express yabwiye UMUSEKE ko Impanuka yabaye kugeza ubu amakuru bafite nta muntu wayiguyemo.

Ati “Impanuka yo yabaye ariko kugeza ubu nta muntu wayiguyemo.” Yongeye asubiramo ko nta muntu wapfuye.

Amashusho y’iyi mpanuka UMUSEKE agaragaza iyi bisi yangiritse ku buryo bukomeye no kuyivamo bisaba ko abatabaye bakuramo umuntu umwe ku wundi.

Amakuru avuga ko abantu umunani bari muri Volcano Express bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abagera kuri 21.

- Advertisement -

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Igipolisi cya Uganda ngo tumenye nimba koko nta baburiye ubuzima muri iriya mpanuka ntibyadukundira.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW