Uganda:  Urukiko rwaciye Miliyoni 10 umugore wabenze uwamurihiye Kaminuza

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 3Frw), kuko yanze kubana n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye.

Nkore iki

Ikinyamakuru, The Monitor cyo muri Uganda kivuga ko ku wa Kabiri, Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yatanze mbere.

Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira. Ruvuga kandi ko uruhande rwabo rutumviswe.

Naho uruhande rwa Richard Tumwiine wareze uwo mugore ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.

Mu kwezi gushize nibwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu 2018 ko azarongorwa na Tumwiine amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza.

Tumwiine yareze muri Nyakanga umwaka  ushize avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala.

Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu 2015 bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu.

Tumwiine yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba muri Gashyantare(2) 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo.

Uyu mugabo yavuze ko Kyarikunda yaje kumwanga avuga ko Tumwiine akuze.

- Advertisement -

Urukiko rwategetse umukobwa kwishyura impozamarira umusore yababaje

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW