Umusirikare wo mu mutwe urinda Tshisekedi yarasiwe mu Rwanda

Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) ubarizwa mu mutwe urinda Perezida Felix Tshisekedi yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kwinjira arasa urufaya ku ngabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umupaka.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Werurwe 2023 ahagana saa 17h45 nk’uko byemezwa n’abyiboneye n’amaso.

Amakuru avuga ko uyu musirikare wo mu ngabo za Congo yinjiranye ubukana budasanzwe arasa ku ngabo z’u Rwanda, mu kwitabara bamuramurasa.

Umwe mu baturage yagize ati “Yambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo arasa ku basirikare b’u Rwanda bari ku burinzi mu Mudugugu wa Mataba, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi.”

Abo muri Congo babwiye UMUSEKE ko uriya musirikare yazamutse mu gace katagira nyirako (Zone neutre) yagera hafi ya Poste y’abasirikare b’u Rwanda akarasa ku kazu k’uburinzi.

Bavuga ko ubwo yafunguraga “Safe” akarasa ku burinzi bw’u Rwanda, abari hejuru mu kazu k’uburinzi birwanyeho baramurasa agwa hasi.

Freddy Ruvunangiza umunyamakuru ukorera mu Mujyi wa Goma avuga ko nyuma yo kurasana ku mpande zombi, abaturage bo mu gace ka Birere bavuye mu ngo zabo bahunga.

Yagize ati “Umusirikare wo mu barinda umukuru w’igihugu yahise agwa aho ngaho, amasasu yatumye abaturage bahunga.”

- Advertisement -

Mu Ugushingo 2022 nibwo undi musirikare wa FARDC yarasiwe mu Murenge wa Gisenyi ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z’u Rwanda zishinzwe kurinda umupaka.

Icyo gihe ubwo umurambo we wasubizwaga muri Congo yakiriwe nk’intwari bamuvuga ibigwi ko yatinyutse gufungura umuriro k’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibarashyira hanze amakuru kuri uyu musirikare wa Congo warasiwe i Rubavu.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi aho Congo ishinja u Rwanda kurutera runyuze mu mutwe wa M23 ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW