Umuyobozi wa Kicukiro “yokejwe igitutu” ku mwanda yeretswe na Perezida

Imbere y’Umukuru w’Igihugu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange yariye indimi nyuma yo kubazwa impamvu badakosora umwanda muri ako karere beretswe na Perezida Paul Kagame inshuro zirenze imwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Byabaye ubwo hasozwaga Itorero ry’abayobozi b’utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho Perezida Kagame yagaye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro kubwo kutubahiriza ibyo yabasabye bagatera ibibazo abandi bantu.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri yabonye inzu ku muhanda imaze igihe yambitswe ibintu bisa n’iby’abasazi bambara maze asaba abayobozi kubikuraho, nabo baragenda baterera agati mu ryinyo.

Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na DEA wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda.

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe no kuba nyuma y’amezi ane abwiye abo bayobozi gukuraho uwo mwanda bavuniye ibiti mu matwi.

Ubwo yasabwa ibisobanuro n’Umukuru w’Igihugu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Umutesi Solange yahise asaba imbabazi agaragaza ko habayeho uburangare.

Yagize ati ” Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icya mbere na mbere turabasaba imbabazi kuko habayemo gutinda.”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko nta mbabazi akeneye gusobanurirwa asaba Umutesi gusobanura ibyo yabajijwe.

Undi ati “Mukimara kubitwereka, twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye.”

- Advertisement -

Umutesi Solange yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.

Umukuru w’Igihugu yamubajije akamaro k’imbabazi asaba nimba zivamo guhinduka akavamo umuntu muzima uzagira icyo akora.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa nawe yabajijwe icyo yakoze ngo icyo kibazo gikosorwe kuko na we yakigejejweho, avuga ko batabikurikiranye ariko bigiye gukosorwa mu gihe cya vuba.

Ati “Nyakubahwa Perezida twararangaye ntabwo twabishyizemo ubushake kuko byasabye ko mwongera kutwibutsa tubona gusubirayo gusaba nyiri iyo nzu kubikosora”.

Ubwo Meya Rubingisa yageragezaga kubeshya Umukuru w’Igihugu yahise amwibutsa ko mu gihe cyo kuvuga akwiriye kujya abanza gutekereza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ndetse ntibite no ku bikorwa bashinzwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu ko babicikaho burundu.

Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bahora basaba imbabazi aho gukosora amakosa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW