Iri tangazo rikomeza rivuga ko hashingiwe kuri iryo tegeko, hashyizweho abayobozi bashya.
Ryagize riti” None kuwa 31 Werurwe 2023, hashyizweho abagize urwego nshingwabikorwa rw’Akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali mu buryo bukurikira :Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro. Na ho Ann Huss Monique agirwa Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije muri ako karere.”
Umutesi Solange yavuzweho uburangare …
Ubwo muri iki cyumweru umukuru w’igihugu yasozaga itorero rya ba Rushingwangerero rigizwe na ba Gitifu b’utugari, yagarutse ku makosa akorwa n’abayobozi mu gukurikirana ibikorwaremezo biba byubakwa.
Perezida Kagame yatunze urutoki ku nyubako yo mu Karere ka Kicukiro imaze igihe iri ku muhanda itubakwa ngo yuzure kugeza ubwo yambikwa ibintu.
Umukuru w’igihugu ngo ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri yabonye iyo inzu ku muhanda saba abayobozi kubikuraho ariko babigiramo uburangare.
Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na DEA wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza.
Mu kwiregura, DEA wa Kicukiro yabwiye umukuru w’igihugu ko nyiri nyubako witwa yannick, bamusabye kubikuraho ariko ntibyakorwa.
- Advertisement -
Ati” Mukimara kubitwereka, twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye.”
Yakomeje gutakamba asaba Imbabazi , avuga ko amakosa yakozwe atazongera kubaho .