Urubanza rwa Nshimiye Joseph rwasubitswe bwa Kabiri

Mu gihe hari hategerejwe Urubanza rwa Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge rwo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwasubitswe mu buryo butunguranye rushyirwa mu cyumweru gitaha.

Uribanza rwa Nshimiye Joseph rwongeye gusubikwa bwa Kabiri

Uru rubanza rwagombaga kuburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023 Saa yine n’igice z’amanywa.

Mu buryo butunguranye, uru rubanza ntirwabaye ku mpamvu z’uko Urukiko rutigeze rumenyesha Ubushinjacyaha ngo bubashe kwiga kuri Dosiye.

Urubanza rw’aba bombi rwahise rwimurirwa ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Saa yine n’igice z’amanywa.

Nshimiye na Barahinduka bagombaga kuburana ku byaha baregwa birimo kwihesha ikintu cy’undi hifashishijwe Ikoranabuhanga.

Mu iburanisha ryaherukaga kuba,  Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na mugenzi we, Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka ariko mu cyasaga nk’urusimbi ariko izo nyungu bababwiraga ntibazibone

Mu kwiregura, Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu ntangiriro z’ubwo bucuruzi yungukaga.

Nshimiye yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza, haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa ari na bwo abantu bahise bajya kumurega kandi na we yarashoyemo amafaranga ye.

Nshimiye yari yabwiye Urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga ye.

- Advertisement -

Barahinduka Serge we yaburanye yemera ko koko bari bafite ikigo cyitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga atari icye.

Uyu yahakanye ko yigeze agira uwo ashuka cyangwa yigeze yambura kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.

Barahinduka yavuze ko n’ubwo ari we wabanje gukorana n’iki kigo mu Rwanda, ariko atari we nyiracyo kandi ko n’ubwo bimaze kugenda nabi yarezwe hari ababanje kunguka.

Nyuma yo gusuzuma uko aba bombi bireguye ku byo bashinjwaga n’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bombi bafite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, bityo bagomba gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo batazatoroka Ubutabera.

Ubwo batangaga ikirego, ababuriye amafaranga muri Gold Panning, bari bavuzemo na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy ariko kugeza ubu we ntaratangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Joseph Nshimiye asanzwe azwi muri AS Kigali [Ifoto: Rwandamagazine]
Joseph na Serge bakekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage biciye mu gisa nk’urusimbi

UMUSEKE.RW