Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bagera kuri batandatu, Urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwabakatiye imyaka itanu y’igifungo.
Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien, HABIMANA Marc, Emmanuel HABIMANA na Habyarimana Joseph baregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, n’ibyaha by’irema ry’umutwe w’ingabo utemewe n’icyaha cy’ubugambanyi.
Urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 5.
Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bahoze ari abasirikare ufite ipeti rito muri FDLR-FOCA yari Colonel.
Ikirego cy’Ubushinjacyaha kivuga ko mu bihe bitandukanye bariya bose bagabye ibitero ku Rwanda nk’igitero cyiswe “Oracle du Seigneur” bigira ingaruka zitandukanye.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa, bityo na bo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.
Ibyo wamenya ku bayobozi ba FDLR bahanwe n’urukiko
Urukiko rwariherereye rwemeza ko ibukobwa bakoze byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR-FOCA na bo ubwabo babyiyemerera, kandi bakaba baragiye banashingwa imirimo itandukanye.
- Advertisement -
Rwisunze ingingo z’amategeko rusanga kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Urukiko kandi rwariherereye rusanga icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ubugambanyi bose kitabahama, kuko nta bimenyetso bihagije Ubushinjacyaha bwabitangiye.
Urukiko rusanga gusaba ko bajyanwa i Mutobo mu ngando nk’abandi nta shingiro bifite, bityo bakaba bakwiye guhanwa.
Urukiko rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y’inkiko rwafashe icyemezo ko Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien, HABIMANA Marc, Emmanuel HABIMANA na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5.
Aba baburana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwabasoneye amagarama y’urubanza kuko baburana bafunze.
Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame abaregwa bagaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference”. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu rukiko.
Ntiharamenyekana niba ari Ubushinjacyaha cyangwa abakatiwe igifungo hazajurira, dore ko urukiko rwibukije ko bagomba kubikora bitarenze igihe cy’iminsi 30.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza