Abanya-Gicumbi bahinduye imyumvire kuri Malaria bitiranyaga n’amarozi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Ibi ni ibyemezwa n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batuye Imirenge ikunze kwibasirwa na Malaria, bavuga ko basobanukiwe ibijyanye na Malariya bajyaga barwara bakayitiranya n’amarozi.

Abanyagicumbi bamenye ububi bwa Malaria n’uburyo bwo kuyirwanya

Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihizwa buri tariki 25 Mata, mu Rwanda uwo munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa kabiri mu kugaragaramo malaria nyinshi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko Imirenge ya Bukure, Giti, Mutete, Rutare na Rwamiko, iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malaria.

Abatuye muri ako gace bavuga ko n’ubwo bibasirwa na Malaria basobanukiwe ingamba zo kuyihashya ku buryo zikomeje gutanga umusaruro ufatika.

Mukarwego Chantal wo mu Murenge wa Bukure yabwiye UMUSEKE ko bamwe bangaga kuryama mu nzitiramibu bavuga ko ibabangamira igatuma barara batutubikana.

Uyu mubyeyi avuga ko kubera kuyirwara ndetse no kuyirwaza kenshi byamukenesheje akaba yarafashe ingamba zo guhangana nayo.

Ati ” Malaria yigeze kutuzengereza iragenda irankenesha, ukirirwa kwa muganga kubera ubujiji, ubu igenda igabanuka.”

Idephonse Habimana wo muri Giti avuga ko hari ubwo bamanikaga inzitiramibu nk’umurimbo wo kwereka abayobozi abandi bakazubakisha utuzu tw’inkoko.

Asobanura ko hari bamwe mu baturage bacaga mu rihumye ubuyobozi bagakoresha inzitiramibu mu burobyi butemewe mu kiyaga cya Muhazi.

- Advertisement -

Ati “Ugasanga abantu biriwe batonze kwa muganga bivuza malaria ku bw’imibu ituruka mu bishanga.”

Uretse kurara mu nzitiramubu, isuku, kwivuza kare igihe umuntu arwaye, gufunga amadirishya no kwirinda ibidendezi by’amazi ni bimwe mu byo bifashisha mu kurwanya ubwiyongere bwa Malaria.

Basaba Inzego zibishinzwe gutera urugo ku rundi umuti wica imibu itera Malaria kugira ngo bayihashye burundu.

Umusanzu w’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria urigaragaza

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, asaba buri muturage gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zigamije kurandura burundu malaria.

Ati “Ni ukuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gusiba ibidendezi by’amazi no gutema ibihuru, kujya kwa muganga k’ufite ibimenyetso byayo.”

Guverineri Nyirarugero yashimiye kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Leta y’Ubumwe arangaje imbere kubera imbaraga Leta nawe ubwe ku giti cye yashyize mu rugamba rwo kurwanya no kurandura Malaria.

Dr Rwibasira Gallican wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rufite umuhigo wo guca burundu Malaria.

Yavuze ko MINISANTE izakomeza kuba hafi abaturage mu rugamba rwo kurandura burundu malaria, cyane cyane ikomeza gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara kandi inakorana n’izindi nzego kugira ngo haboneke urukingo rwayo.

Raporo ya OMS igaragaza ko muri 2021, Malaria yatwaye ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi 600 ku isi, yibasira cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’u Rwanda, aho buri munsi yica abasaga ibihumbi 30.

Ni mu gihe imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yerekana ko abicwa na Malaria bavuye ku bantu 264 bishwe n’iki cyorezo mu mwaka wa 2018/2019 bagera kuri 71 muri 2021/2022.

Abarwayi ba Malaria y’igikatu bavuye ku 7,054 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 bagera ku 1,831 mu 2021/2022.

Abasanganywe Malaria isanzwe bavuye kuri miliyoni enye bagera munsi ya miliyoni imwe hagati kandi abenshi muri abo barwayi bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima.

RBC, igaragaza ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malaria, zirimo ku gutera imiti yica imibu mu ngo, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n’imiti yo kwisiga yirukana imibu.

Hifashishwa utudege duto tutagendamo abapilote (drones) mu gutera umuti wica imibu bayisanze mu ndiri yayo mu bishanga bitandukanye.

Hakorwa ubukangurambaga n’ubushakashatsi n’izindi ngamba zunganiwe bikomeye na gahunda ya Mituweli yoroheje ikiguzi cyo kwivuza.

Leta y’u Rwanda yihaye umuhigo wo kurandura Malaria burundu mu gihugu bitarenze mu 2030 bikazagerwaho buri wese abigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yasabye ko haterwa umuti wica imibu mu mirenge yose
Dr Rwibasira Gallican yijeje abanyagicumbi ubufatanye mu kurandura Malaria
Guverineri Dancille Nyirarugero yasabye abaturage kudakerensa ingamba zo guhashya Malaria
Hasobanuwe uko imibu ifatwa kugira ngo hakorwe ubushakashatsi
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Gicumbi