Abaturage bafashe mu mugongo abasizwe na Dr Muhirwe wishwe ashinyaguriwe

MUHANGA: Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu bakusanyije inkunga yo gufata mu mugongo, Umuryango wa Dr Muhirwe Kalolo Charles wishwe n’abagizi ba nabi.

Bamwe mu bagize itsinda ryasuye umuryango wa nyakwigendera

Igikorwa cyo gufata mu mugongo umugore n’abana Dr Muhirwe yasize cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Mata 2023.

Abari muri iki gikorwa babwiye UMUSEKE ko bashenguwe n’urupfu rwa Dr Muhirwe kuko nta muntu yari yacumuyeho cyangwa ngo ababaze.

Habinshuti François wari uyoboye iryo tsinda, avuga ko bababajwe cyane n’ibyabaye kuri uyu muryango kandi bikabera mu Mudugudu batuyemo.

Ati “Twari dusanzwe dufite gahunda ngarukamwaka yo gusabana ku batuye Umudugudu wa Musengo ariko kuri Dr Muhirwe si uko byagenze kuko yishwe amaze igihe gito ahimukiye.”

Habinshuti yavuze ko abana asize ari bato cyane bisaba ko begerwa kurushaho kugira ngo badakomeza kwigunga.

Musabyimana Chantal umugore wa Nyakwigendera yashimiye abaturanyi be, uburyo bamubaye hafi mu bihe bikomeye akimara kubura umugabo bakaba bongeye kubimugaragariza uyu munsi.

Ati “Biranshimishije kongera kubabona muje kudufata mu mugongo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza wari waje kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa Gakwerere Eraste,  avuga ko gufata mu mugongo uyu muryango ari ikintu cy’ingenzi cyane ku muntu wishwe muri ubu buryo.

- Advertisement -

Gitifu Gakwerere yagaye abateguye uyu mugambi mubisha banawushyira mu bikorwa, ko ari igikorwa cy’ubugome kandi kigayitse.

Ati “Ndashimira cyane abateguye iki gikorwa nifuza ko cyakomeza ubu bufatanye bwakomeza.”

Abatuye muri uyu Mudugudu wa Musengo bakusanyije inkunga y’amafaranga arenga ibihumbi 100  y’u Rwanda.

Dr Muhirwe Kalolo Charles yishwe  mu rukerera rwo ku italiki 02 Mata 2023.

Nyuma Dusabe Albert wakekwagaho ubu bwicanyi, yarafashwe arafungwa igihe gito ubwo yari agiye kwereka Polisi umuhini n’ibindi bikoresho yifashishije mu kwica Dr Muhirwe, yashatse kurwanya inzego, Polisi iramurasa arapfa nkuko Umuvugizi wayo yabibwiye UMUSEKE icyo gihe.

Habinshuti François wari uyoboye iryo tsinda avuga ko gufata mu mugongo uyu muryango ari ingenzi cyane

Breaking: Umupolisi yarashe umusore wemeye ko yishe Dr Muhirwe – AMAFOTO

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga