Ubwo hatangiraga icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, abaturage bo mu Kagari ka Munanira II, mu Murenge wa Nyakabanda, bifatanyije n’umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon waburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Guhera tariki 7 Mata kugeza tariki 4 Nyakanga, u Rwanda n’inshuti za rwo baba bari mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abanyarwanda bakora ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’isanamitima y’ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni muri urwo rwego n’abaturage bo muri Munanira II bifatanyije n’umuryango wa Pasiteri Iyamuremye Amon ubwo hatangiraga iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abaturage bo muri aka Kagari, bafashe urugendo rwerekeza ahashyinguye imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyinguye abavandimwe n’ababyeyi ba Pasiteri Iyamuremye.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bakoze isuku ahashyinguye aba bavandimwe ba Pasiteri Iyamuremye, bahashyira indabo ndetse bamwibutsa ko akwiye gukomera akusa icyivi cy’ababyeyi be.
Umwana wa Pasiteri Amon yatanze ubuhamya bw’uko abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko avuga ko n’ubwo bigoye ariko akomeye kandi agomba gufatanya n’abandi Banyarwanda kwiyubakira Igihugu kizira Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu biganiro byatanzwe mu Kagari ka Munanira II, urubyiruko rwasabwe gukomeza kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kurwanya abayigaragarwaho.
UMUSEKE.RW