Adolphe Muzito yagaragaje ururimi rwacisha bugufi u Rwanda imbere ya Congo

Umunyapolitiki Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC ugira imvugo zibiba urwango hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo yatangaje ko hari ikintu kimwe rukumbi cyatuma igihugu cy’u Rwanda gipfukamira Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Adolphe Muzito asanga Congo ikwiriye gutera u Rwanda ku kabi n’akeza

Adolphe Muzito mu kiganiro na TV5 Monde yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro arambye, ari uko ingabo za Congo, FARDC zagaba igitero simusiga ku butaka bw’u Rwanda kuko ngo izindi nzira zose zananiranye.

Yavuze ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 bityo ko kugira ngo ibibazo bishyirwe ku iherezo, bagomba “gukoresha intambara kuko arirwo rurimi rwonyine u Rwanda rwumva.”

Ati “Ntabwo tugomba kuganira n’u Rwanda, tubwira ko tugomba kurwana n’u Rwanda ku butaka bwarwo.”

Avuga ko iyo ntambara igomba kubera mu Rwanda by’umwihariko bagaha isomo agahugu gato ngo kuva 1996 kazengereza igihugu cyabo.

Muzito usigaye ari Umuyobozi w’Ishyaka rya Nouvel Elan, yavuze ibi nyuma y’igihe gito asabye Congo gushyira abasirikare ku mbibi zayo n’u Rwanda ndetse ikubaka n’urukuta ruyitandukanya n’iki gihugu cy’igituranyi.

Yigeze kuvuga ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire, ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Umwaka ushize yasabye ko ahari ibendera ry’u Rwanda hose muri Congo ritwikwa kuko atifuza kuribona mu kirere cya Congo.

Icyo gihe yasabye ko hakorwa ubukangurambaga bwo gutera inkunga ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije ku rugamba irimo FDRL kugira ngo batsinde ingabo za M23 yise iz’u Rwanda.

- Advertisement -

Yasabye kandi ko Leta ya Congo yajya kure ibiganiro byose byayihuza n’u Rwanda n’umutwe wa M23 n’abo yise ba ‘Shebuja’ ndetse no guhiga bukware ukekwa gukorana n’u Rwanda haba mu bigo bya Leta, iby’igenga, mu butasi no mu gisirikare cya Congo.

MENYA AMAKURU N’ISESENGURA KU IFATWA RYA GEN BUNYONI

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW