Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA Ranking, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yazamutseho imyanya ibiri.
Ni urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 6 Mata 2023. Amavubi y’Abanyarwanda yisanze ku mwanya wa 135 avuye ku 137. Bisobanuye ko u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri [+2].
Ibihugu icumi bya mbere ku Isi birimo: Argentine [1], u Bufaransa [2], Brésil [3], u Bubiligi [4], u Bwongereza [5], u Buholande [6], Croitie [7], u Butaliyani [8], Portugal [9] na Éspagne.
Igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika ni Sénégal. Amakipe yo ku Mugabane wa Afurika yazamutse arimo Namibia [106] yazamutseho imyanya irindwi, Centra Afrique [122] yazamutseho imyaka icumi, Algérie [34] yazamutseho imyanya itandatu, Gambia [120] yazamutseho imyanya itandatu na Misiri [35] yazamutseho imyanya ine.
Biteganyijwe ko urundi rutonde rwa FIFA ruzatangazwa tariki 20 Nyakanga 2023.
UMUSEKE.RW