Benshi mu bahungabanya umutekano ni abataye ishuri- Min Gasana

Mu biganiro Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yagiranye n’abatuye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri taliki ya 04 Mata 2023 avuga ko benshi mu bafatwa bashinjwa guhungabanya Umutekano ari urubyiruko rwataye Ishuri.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yasabye bamwe muri bo bafite ingeso mbi zo kwiba iby’abandi bavunikiye no gukoresha ibiyobyabwenge babicikaho bagashyira imbere umurimo.

Gasana Alfred yavuze ko umubare munini w’abo Inzego z’umutekano zifata ugizwe n’abantu bataye ishuri bakayoboka izo ngeso mbi zihungabanya Umutekano wa rubanda.

Ati “Ndasaba ko ubwo bugizi bwa nabi buhagarara mu maguru mashya kuko ingamba zikarishye zafashwe kuri iki kibazo.”

Yongeyeho ati “Muve ku izima, mu minsi iri imbere abo tuzafata tuzajya tubazana imbere yanyu.”

Gasana yibaza impamvu abaturage baryama bagasinzira, bazi ko mu Mudugudu hari abana bataye amashuri birirwa bazerera bwira bakiba, abandi bakishora mu biyobyabwenge.

Kubwimana Wilson utuye mu Mudugudu wa Kabasanza, Akagari ka Gihara, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato kiri mu bitiza umurindi ubujura buvugwa muri aka Kagari.

Ati “Kuva saa moya z’umugoroba ukageza saa ine zijoro tuba twabuze umuriro hari n’igihe umara amasaha menshi arenze ayo tutawufite.”

Kubwimana avuga ko muri icyo kizima aribwo abajura bakunze kuza kwiba, ndetse bamwe mu minsi ishize bazaga kwiba bitwaje imbwa n’ibikoresho gakondo.

- Advertisement -

Ati “Ibibazo by’ubujura kuri ubu bitangiye gucogora ugereranyije na mbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko ubujura bwagiye bugaragara muri aka gace, bwakomwe imbere n’ingamba nyinshi zafashwe zirimo no gukaza amarondo.

Ati “Uyu munsi nta kibazo cy’ubujura buhari, kuko twakoranye ibiganiro n’abaturage inshuro nyinshi.”

Imibare itangwa n’Akarere ka Kamonyi yerekana ko abana bataye ishuri kuva mu itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 ari abana 609 bariimo abiga mu yimbuye, abanza ndetse n’ayinshuke.

Kubwimana Wilson avuga ko ibura ry’umuriro ritiza Umurindi abajura.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari mu bitabiriye inteko y’abaturage.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kabasanza bavuga ko ingamba zafashwe zitangiye gutanga umusaruro mwiza

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi