Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze umugabo wo mu Karere ka Bugesera wari umwarimu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu.
Uriya mwarimu yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2023 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.
Icyaha akekwaho bivugwa ko yagikoze mu bihe bitandukanye abikorera ku bana bafite hagati y’imyaka 14 na 18.
Amakuru ava mu iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB agaragaza ko uriya mugabo yakoreye abana 10 yigishaga ibikorwa bigamije ishimishamubiri.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko ibi bikorwa birimo kuba yahamagaraga abo bana umwe kuri umwe bamaze gukora ibizamini akabakorakora ndetse akabakora no ku gitsina bigamije ishimishamubiri bikaba bigize icyaha cyo gusambanya umwana.
Yagize ati “Muri iyi minsi hari ibirego bigenda bigaragaza ko umwana w’umuhungu nawe asambanywa kimwe n’umwana w’umukobwa, gusa imibare igaragaza ko aribo bibasiwe kurusha abana b’abahungu.”
Akomeza avuga ko “Abantu bari bakwiye kubireka rwose kuko iki cyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa ibihano biremereye.”
RIB ishimangira ko icyaha cyo gusambanya abana ari icyaha cy’ubugome kandi kitazihanganirwa by’umwihariko ari inshingano za buri munyarwanda kugihashya.
Icyo Itegeko riteganya….
Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igaragaza ko umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha; gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
- Advertisement -
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.
MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW i Bugesera