CAF CC: Uwikunda na Dodos bahawe umukino wa ¼

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yahaye abasifuzi babiri mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné [Dodos], kuzasifura umukino wa ¼ uzahuza Asec Mimosas na US Monnastrienne mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwa yo ku Mugabane wa Afurika [CAF Confederation Cup].

Uwikunda Samuel yahawe umukino ukomeye muri Afurika

CAF yamenyesheje abasifuzi bane ko ari bo bazasifura uyu mukino uteganyijwe tariki 30 Mata 2023 kuri Stade Bouaké de la Paix muri Côte d’Ivoire.

Uyu mukino uzasifurwa na Uwikunda Samuel uzaba ari hagati, Mutuyimana Dieudonné uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, Kwasi Acheampong Brobbey wo muri Ghana na Lamin N. Jammeh wo muri Gambia.

Komiseri w’uyu mukino, azaba ari Aboulkacem Abdellah wo muri Maroc, mu gihe abazaba bari ku ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi [VAR], ari Ahmed Elghandour na Ahmed Hossam Taha Ibrahim, bombi bo mu Misiri.

Aba Banyarwanda bombi bakomeje kugirirwa icyizere na CAF, ndetse Uwikunda Samuel yamaze no gushyirwa mu basifuzi bahembwa ku kwezi n’uru rwego ruyobora ruhago ya Afurika. Uretse ibyo kandi, aba bombi baherutse gusifura irushanwa rya CHAN yabereye muri Algérie muri Gashyantare uyu mwaka.

Mutuyimana Dieudonné [Dodos] azaba ari umusifuzi wo ku ruhande muri uyu mukino
UMUSEKE.RW