Congo yakorogoshowe n’ibyo Perezida Kagame yavugiye muri Benin

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakorogoshowe bikomeye no kuba Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutwe wa M23 gikomoka ku mipaka yakaswe mu gihe cy’Ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’itangazamakuru

Ku wa Gatandatu ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Benin, Perezida Kagame yashimangiye ko umutwe wa M23 atari wo kibazo, ahubwo ari umusaruro w’ibibazo uruhuri bitabashije gushakirwa ibisubizo mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko ibibazo by’abanyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byakomotse ku mateka y’igihe kirekire.

Ati “Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

Perezida Kagame yongeyeho ko abo banyecongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro bwarwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza mu 2023 ikibazo kikaba kitaracyemuka.

Ati “Mu kuri kwita ikibazo cy’aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy’u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo.”

Mu burakari bwinshi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko yakorogoshowe n’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye i Cotonou mu kiganiro n’abanyamakuru.

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya yashinje Perezida Kagame kurema imitwe yitwaje intwaro muri RD Congo irimo na M23, avuga ko ibyo yatangaje i Cotonou ari ubushotoranyi bushya.

Yagize ati “Kagame yarenze amateka, amagambo yavuze ni ubushotoranyi bushya. Icyo atavuga ni uko ari we mpamvu y’umutekano muke mu burasirazuba, waremye RDC, CNDP, M23.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru yongeyeho ko “Icyo tutakwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”

- Advertisement -

Perezida Thilombo Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, byatumye uyu umutwe wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko utazigera ushyira intwaro hasi mu gihe Leta yanze ko baganira mu mahoro.

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru i Cotonou

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW