Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri IHF Challenge

Mu mikino iri guhuza ibihugu byo mu Karere ka Gatanu muri Handball y’Abangavu batarenegeje imyaka 17, u Rwanda rwatangiye neza rutsinda igihugu cya Djibouti.

Abangavu bahagarariye u Rwanda muri Tanzania, batangiye neza mu irushanwa rya IHF Challenge Trophy

Mu gihugu cya Tanzania hari kubera irushanwa rya Handball mu bangavu, ryiswe ‘IHF Challenge Trophy [Zone V], rihuza ibihugu bituye muri aka Karere.

Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Dar es Salam mu gihugu cya Tanzania, u Rwanda ruri mu byaryitabiriye ndetse rwatangiranye intsinzi.

Mu mukino ufungura, Abangavu batarengeje imyaka 17 bahagarariye u Rwanda, batangiye batsinda Djibouti ibitego 52-2.

U Rwanda rwahagurukanye abakinnyi 14 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Ruzakina umukino wa Kabiri ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 na Sudan y’Epfo.

UMUSEKE.RW