Mu mikino ibiri gicuti yaberega mu Rwanda ku kibuga gishya cya Tapis rouge i Nyamirambo, u Rwanda rwatsinze u Burundi mu batarengeje imyaka 19.
Ni imikino yabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 no ku Cyumweru tariki 2 uku kwezi. Yari igamije gukomeza gutegura neza abakinnyi b’Ibihugu byombi, cyane ko mu minsi iri imbere bizajya mu marushanwa Nyafurika.
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye, bayobowe na Twahirwa Alfred uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball, Ferwahand, bari baje kureba iyi mikino mu rwego rwo gukomeza kuba hafi y’abakiri bato bakina uyu mukino.
Iyi mikino yombi yatsinzwe n’ingimbi z’u Rwanda ku bitego 29-28 mu mukino wa mbere, mu gihe uwa Kabiri zawutsinze ku bitego 43-37.
Nyuma yo gutsindwa iyi mikino ibiri ya gicuti, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Nimubona Floribert ahamya ko hari kinini we n’abakinnyi be bungukiye muri iyi mikino.
Ati “Uyu mukino tuwungukiyemo ibintu byinshi. U Rwanda rwaturushije abakinnyi bakomeye, kuko mu gace ka mbere twari twagerageje kubafata ariko umukino wose watugoye.”
Yongeyeho ati “Bigiye gutuma twongeramo imbaraga ndetse tunige n’andi mayeri y’imikinire yaduhesha intsinzi.”
Yakomeje avuga ko gukina imikino myinshi ya gicuti bituma abatoza bakosora amakosa y’imikinire, kandi bigatinyura abakinnyi ku rwego mpuzamahanga. Yavuze kandi ko biteguye kwakira u Rwanda mu gihe rwajya gukina imikino yo kwishyura i Burundi.
I Bihugu byombi bifite itike yo kuzajya gukina igikombe cy’Isi cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19 kizabera mu gihugu cya Croitia uyu mwaka.
- Advertisement -
Twahirwa Alfred uyobora Ferwahand, yavuze ko iyi mikino yasize kinini ku ruhande rw’u Rwanda, cyane cyane mu kureba urwego abakinnyi bariho mu gukomeza gutegura imikino y’igikombe cy’Isi.
Ati “Iyi mikino ifashije Ishyirahamwe by’umwihariko kureba urwego rw’abakinnyi nyuma yo kubona itike.”
Uyu muyobozi yavuze kandi ko hamwe n’ubufatanye na Minisiteri ya Siporo, hashobora kuzakinwa indi mikino mpuzamahanga ya gicuti mu rwego rwo gukomeza gukarishya izi ngimbi.
UMUSEKE.RW