Icyihishe inyuma y’ibihe byiza Kiyovu Sports irimo

Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwitwara neza ndetse byanayifashije gufata umwanya wa Mbere nyuma y’imikino 26 ya shampiyona imaze gukinwa.

Kiyovu Sports ikomeje kwegera igikombe cya shampiyona

Uko iminsi yicuma, ni ko ikipe ya Kiyovu Sports igenda yegera igikombe cya shampiyona mu gihe yaba itagize andi manota itakaza mu mikino ine isigaye ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

N’ubwo iyi kipe yo ku Mumena iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 56, yo na APR FC zitandukanywa n’amanota atatu gusa kuko iyi kipe y’Ingabo ifite 53.

Urucaca rwabuze igikombe umwaka ushize, muri uyu mwaka ruvuga ko ari igihe kigeze ngo abo mu bice bya Biryogo bongere bamwenyuremo.

Ibyihishe inyuma yo kwitwara neza kwa Kiyovu Sports.

  • Kudatakaza abakinnyi ngenderwaho!

Iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino 2021/2023, yarungutse aho igikombe cya shampiyona cyari giteretse ariko gisanga ibindi mu kabati ka APR FC.

Uku kugwa munsi y’urugo kwa Kiyovu Sports, byatumye igumana abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba uretse Emmanuel Okwi na Ngendahimana Eric bayisohotsemo ariko basimburwa na Nsabimana Aimable na Erisa Ssekisambu mu busatirizi.

Abandi bakinnyi beza ngenderwaho muri iyi kipe, barimo nka Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël, Mugenzi Bienvenue n’abandi, yagerageje kubagumana. Ibi biri mu biri gufasha ikipe kwitwara neza.

  • Umurindi w’abafana wagarutse!

Iyo uganiriye n’abakinnyi, bakubwira ko kimwe mu bibongerera imbaraga iyo bari mu kibuga, ari ukumva umurindi w’abafana babashyigikiye. Ndetse bavuga ko umufana aba ari umukinnyi wa 12.

- Advertisement -

Abakunzi ba Kiyovu Sports bibumbiye mu matsinda arimo Green-Brigade, À Jamais n’andi matsinda akomeje kuba hafi cyane y’abakinnyi. Ibi ubibonera mu guherekeza ikipe no guha abakinnyi agahimbazamusyi mu gihe batsinze.

  • Ubuyobozi ntibusinzira!

Muri uyu mwaka w’imikino, abayobozi b’iyi kipe yo ku Mumena bahagurukiye rimwe ndetse bakomeje gukora byose bishoboka ngo barebe ko baha ibyishimo abihebeye iyi kipe badaheruka guterura igikombe cya shampiyona.

Kimwe mu byerekana ko bahagurutse, ni uko yaba umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports cyangwa uwa Kiyovu Sports CO Ltd, bose baherekeza ikipe aho igiye gukina hose ndetse bakahagera mbere. Ibi bitera akanyabugabo abakinnyi iyo bababonye.

  • Agahimbazamusyi gatubutse!

Kimwe mu bifasha abakinnyi kwitwara neza, harimo gushimirwa iyo bitwaye neza. Uko gushimirwa kujyana n’agahimbazamusyi bagenerwa iyo batsinze imikino runaka.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports kubera intsinzi nyinshi, ubu bageze ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 140 Frw kuri buri umwe. Ibi biri mu byatumye abakinnyi batarekura kuko uko batsinze, ku gahimbazamusyi bahabwa hiyongeraho ibihumbi 10 Frw. Bisobanuye ko nibatsinda umukino utaha wa Shampiyona bazahabwa ibihumbi 150 Frw kuri buri umwe.

  • Abakinnyi barashaka amasezerano!

Bamwe mu bakinnyi bari gusoza amasezerano ya bo. Ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye, bamwe muri bo bazahaguma cyangwa behave bitewe n’impamvu zirenze imwe.

Ibi bituma abari mu mpera z’amasezerano, batanga bashyiramo ubwitange bagatanga byinshi kugira ngo byibura batekerezweho nk’abifuzwa n’ubuyobozi, bityo bizabaheshe amasezerano meza muri iyi kipe cyangwa n’ahandi bazerekeza.

Uku kwitanga kw’abakinnyi, byatumye ikipe ibyungukiramo kuko batanga byose bya bo hakaboneka umusaruro mwiza watumye ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona.

  • Imbaraga nke z’ikipe bahanganiye igikombe cya shampiyona!

Uretse kuba ikipe yo ku Mumena ifite abakinnyi beza, ariko n’ikipe bahaganganiye igikombe cya shampiyona [APR FC] yagize imbaraga nke mu mikino ibiri iheruka.

Iyi kipe y’Ingabo yatakaje imikino ibiri iheruka, inganya na Gasogi United 0-0, itsindwa na Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Uku gutakaza kwa APR FC, kwatumye Urucaca ruhita rufata umwanya wa Mbere n’amanota 56 kuko rwo rwitsindiye imikino ibiri iheruka.

  • Kutishishanya mu batoza!

Ikindi kiri mu bikomeje gufasha Kiyovu, ni umubano mwiza uri hagati y’abatoza b’iyi kipe. Abari hafi ya bo, bahamya ko aba batoza bari guhumeka umwuka umwe. Bitandukanye n’uko basoje imikino ibanza.

  • Kudasohora amakuru y’ikipe!

Abazi neza ibijyanye n’igisirikare, bavuga ko kimwe mu bifasha gutsinda urugamba, harimo guhisha amakuru ya bo. Ibi bituma umwanzi atamenya icyo umutekerezaho, bikaguhesha gutsinda urugamba.

No muri Kiyovu Sports, bize guhisha amakuru yose ajyanye n’ikipe kugira ngo birinde gutiza umurindi ikipe bahanganiye igikombe cya shampiyona.

Iyi kipe ifite umukino wo kwishyura wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro, izakina na Rwamagana City ku wa Gatatu tariki 26 Mata 2023 Saa saba n’igice z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Isigaje imikino ine ya shampiyona, izakina na Mukura VS [mu rugo], Musanze FC [hanze], Sunrise FC [hanze] na Rutsiro FC [mu rugo].

Abatoza barahumeka umwuka umwe
Ubuyobozi buherekeza ikipe hose ijya
Abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeje kuyiba hafi

UMUSEKE.RW