Indirimbo “Voma” ya Aulah Off asaba umusore kwimara ipfa yateje sakwe-VIDEO

Umuhanzikazi Aulah Off yasohoye indirimbo ‘voma’ aho asaba umusore kugaragaza ubukaka yibitseho mu gikorwa cy’urukundo akavuga ko yibitseho isoko ivubura amazi y’urubogobogo, ibintu byakuruye urunturuntu ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Indirimbo ya Aulah Off yateje urunturuntu

Urwo runturuntu rwatewe n’amagambo agize iyi ndirimbo aho Aulah Off yumvikana asaba umusore kwimara irari kuko ari nk’izahabu mu kirombe.

Uyu mukobwa ukiri mushya mu muziki nyarwanda yitsa ku magambo atamenyerewe kuvugwa mu ruhame bigaherekezwa n’amashusho y’iyi ndirimbo nayo ubwayo yateye Sakwe.

Aulah Off asobanura igitecyerezo cyo kwandika no gukora iyi ndirimbo, yavuze ko hari ubwo abakundana ubwabo bahitamo kwemezanya aho umwe aba yiyemeza ibyo azakorera undi, bigatuma bahora mu munyenga w’urukundo.

Ati “Kwa kundi urukundo rw’ubu rwajemo ibintu byo kwemezanya cyane hagati y’abakundana, agakora akazi kose agashira ipfa, mbese ni nka muganga umvura indwara.”

Yongeraho ko “Nanjye rero nashakaga kugaruka kuri uwo munezero abakundana bahana ndetse no kugaragaza ko urukundo rw’ukuri ruriho.”

Avuga ko abatanze ibitekerezo ko yatandukiriye ku magambo ari mu ndirimbo ye bibeshya kuko ibyo yaririmbye nta kidasanzwe, ari ubuzima bw’urukundo abantu babamo umunsi ku munsi.

Aulah Off  [Irabashaka Louise Aulah], yavutse ku wa 12 Nyakanga 2002. Yatangiye umuziki we mu 2021 akaba aribwo yatangiye gukora kuri Album ye yambere yanasohotseho indirimbo ya mbere yitwa “Sosiso” yasohotse muri 2022

Aulah Off abarizwa mu nzu itunganya umuziki yitwa “The Beam Entertainment” ya Producer Laser Beat ari nawe uri gukora kuri album ya mbere azita “Umwamikazi wa Mbere.”

Reba indirimbo Voma ya Aulah Off

- Advertisement -

Aritegura gushyira hanze album ya mbere yise “Umwamikazi wa Mbere”

Aulah Off avuga ko buri kwezi agiye kujya ashyira indirimbo hanze

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW