Ingabo za Israel zarashe ibisasu byinshi muri Syria

Mu gitondo ku Cyumweru, igisirikare cya Israel cyateye ahantu hatandukanye muri Syria, amakuru avuga ko ibisasu byari bigambiriye ibikorwa remezo by’igisirikare mu nkengero z’umujyi wa Damascus, no mu mumajyepfo y’icyo gihugu.

Israel inshuti magara ya America ihorana mu bibazo na Isyria ishyigikiwe n’Uburusiya na Iran

Igitangazamakuru cya Leta, SANA cyatangaje ko ku isaha ya saa kumi n’imwe mu gitondo (5h00 a.m) aribwo igitero cyagabwe, ibisasu bikaba byarashwe bivuye mu misozi ya Golan igihugu cya Israel cyambuye Syria.

Ibyo bitero ngo byagabwe mu majyepfo.

Syria ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bwabashije gufata no kurasa bimwe mu bisasu.

Israel yo ivuga ko yakoresheje indege n’ibikoresho birasa ibisasu, bigambiriye inyubako za gisirikare za Syria.

Ntabwo hamenyekanye imibare y’abantu bapfuye cyangwa ibyangiritse.

Igitero cya Israel kije mu gihe nay o ku butaka bwayo harashwe ibisasu bya rockets bivuye muri Syria ku wa Gatandatu iki 08/04/2023.

No mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 09 Mata, 2023 ibisasu 6 byavuye muri Syria biraswa mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel, ibisasu bitatu byaguye ku butaka bugenzurwa na Israel.

Ibyo bisasu ngo byarashwe bivuye mu byerekezo bitandukanye.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Israel buvuga ko ibisasu bibiri byaguye ahantu hatari ikintu na kimwe, naho ikindi gisasu gifatirwa mu kirere kitaraturika.

Hari amakuru avuga ko igisasu kindi cyaguye ku butaka bwa Jordan.

Itangazo ry’ingabo za Israel rivuga ko Leta ya Syria igomba kwirengera uruhare rw’ibikorwa bibera mu gihugu cyayo, kandi ko itazihanganira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bwayo.

Umutwe ushyigikiye Leta ya Syria witwa Liwa al-Quds (Jerusalem Brigade) washinzwe mu mwaka wa 2013, ukaba ugizwe ahanini n’Abanya-Palestine wigambye ko ari wo warashe ibisasu muri Israel.

Liwa al-Quds uvuga ko ibitero wakoze bigamije guhora ibikorwa by’abapolisi ba Israel binjiye mu musigiti wa Al-Aqsa bagakubita bikomeye abari bawurimo.

Itangazo ry’uyu mutwe wa Liwa al-Quds rivuga ko uzabohora umujyi wa Jerusalem, na Palestine nyuma yo kubanza kwirukana iterabwoba muri Syria.

Igisirikare cya Israel cyarashe kuri Lebanon no muri Gaza

IVOOMO: The Cradle

UMUSEKE.RW