Ingabo za Kenya zaburijemo igitero cyari kigambiriye abasivile muri Kivu ya Ruguru

Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, EACRF, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2023, zaburijemo igitero cyari cyateguwe n’umutwe witwaje intwaro.

Ingabo za Kenya ni zo ziri i Kibumba ubu

Inyeshyamba zari zifite umugambi mubisha wo gutera agace ka Kibumba kari muri Teritwari ya Nyiragongo, zarasanye n’ingabo z’Akarere, bituma umugambi wabo w’ubugizi bwa nabi utagerwaho.

Ingabo za EACRF, zahise zikaza  umutekano muri ako gace kugira ngo zikumire igitero icyo ari cyo cyose, by’umwihariko ku baturage, basabwa kwikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

EACRF ivuga ko izakomeza kurinda imibereho y’abatutrage mu bice irimo, iboneraho gusaba abaturage bavuye mu byabo kugaruka.

Umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) ukunze gushyirwa mu majwi ko ari wo ugaba ibitero ku baturage.

Uyu mutwe ukorera cyane muri Ituri, uheruka kugaba igitero cyahitanye abagera kuri 30.

Igitero ingabo z’Akarere ziburijemo, kibaye mu gihe gito umutwe wa M23 uvuye muri kariya gace ka Kibumba, ntabwo havuzwe abari bagiye gutera abaturage.

Ingabo za Kenya zahumurije abaturage
Ibihugu bya EAC byohereje ingabo kugira ngo zifashe Congo kubona amahoro

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW