Itegeko “rivangura bamwe” muri Congo ryatumye America ihaguruka – Icyo warimenyaho

Uwahoze ari Ambasaderi akaba n’Umunyamabanga wa Leta  muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Herman J.Cohen, yasabye Perezida  wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi kwanga itegeko ryiswe irya “Noel Tshiani”.

Perezida Felix Tshisekedi yagiriwe inama ko atakwemeza iri tegeko benshi babona ko rigambiriye Moise Katumbi

Iri tegeko ribuza Umunye-Congo udafite ababyeyi bombi bavuka muri iki gihugu, kujya mu nzego nkuru z’igihugu.

J.Cohen kuri Twitter yagize ati “Ndasaba nkomeje Perezida Tshisekedi kwanga itegeko “Noel Tshiani” rivangura abaturage ba Congo badafite ababyeyi bombi bavuka muri  iki gihugu.”

Akomeza ati “Iryo vangura ryakwica bikomeye umubano wa Leta Zunze Ubumwe za  Amerika na Congo.”

 

Tshisekedi arashaka kwigizayo Moise Katumbi….

Mu myaka ibiri ishize itegeko ryitiriwe Noel Tsiani Muadiamvita, wigeze kuba umukandida mu matora ya Perezida yo mu 2018, ntiryavuzweho rumwe kubera bamwe babona ko ari uburyo bwo kwikiza abanyapolitiki badafite ababyeyi bombi bakomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Imiryango itari iya Leta, Idini Katolika rikomeye cyane muri iki gihugu, ndetse na bamwe mu banyapolitiki baryamaganiye kure.

Iri tegeko risa nk’irireba ‘Moise Katumbi’ ufite ababyeyi b’abanyamahanga kandi na we ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

- Advertisement -

Bintou Keita ushinzwe ibikorwa by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) asanga iri tegeko riramutse ryemejwe ryagira ingaruka zikomeye kuri iki gihugu.

Ibi bishimangirwa n’umuhanga mu bya politiki, Jean Claude Mputu, na we asanga kwemeza iri tegeko bizaba bihabanye n’Itegeko Nshinga.

Ati “Iri tegeko rizazana amacakubiri hagati y’Abanye-Congo bavutse ku kuri Se cyangwa Nyina w’umunye-Congo. Uku ni  ugutandukira Itegeko Bshinga.”

Noel Tshiani witiriwe iri tegeko asanga ari umugambi mwiza wo guharanira ubusugire bwa Congo.

Biteganyijwe ko mbere y’uko ryemezwa, rizabanza gusuzumwa n’Inteko Nshingamategeko ya Congo.

Iri tegeko rireba abayobozi bo mu nzego zo hejuru nka Perezida, Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Sena n’uw’Inteko Ishinga Amategeko.

Amb. Herman J.Cohen asanga kwemeza iri tegeko bizahungabanya umubano hagati ya America na Congo

 

Moise Katumbi yabaye ikibazo kuri Tshisekedi…

Kuva Moise Katumbi wahoze ari inshuti magara ya Perezida Antoine Felix Tshisekedi, yatangaza byeruye ko aziyamamaza kuba Perezida, yabaye umwanzi we, ndetse atangira gushaka uburyo bwose yakumira ukwiyamamaza kwe  mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Mbere bombi bari bahuriye mu mpuzamashyaka Union Sacrée.

 

Ubwenegihugu bwe kuki bugibwaho impaka?

Moise Katumbi urebwa cyane n’itegeko rya “Noel Tshiani” afite ubwenegihugu butandukanye.

Icyakora mbere itegeko nshinga rya Congo ntiryabuzaga ufite ababyeyi bombi batavuka muri Congo kujya mu nzego nkuru z’igihugu.

Uyu ugibwaho impaka yabaye kandi azwi cyane muri Zambia aho yabaye imyaka myinshi. Uyu mugabo ugiye kuzuza imyaka 58, yavukiye mu gace ka Kashobwe muri Katanga, ni muri Congo Kinshasa.

Ni uwo mu bwoko bw’Ababemba kuri nyina. Ahuje se n’umushoramari Raphael Katebe Katoto, wahoze ashyigikiye Laurent Nkunda.

Se ubabyara ni Nissim Soriano, Umutaliyani w’Umuyahudi uva i Rhodes. Nyina ni Virginie Katumbi, wo mu muryango w’abami wa Kazem.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW