Kamonyi: Inzu z’abarokotse zirenga 2000 zikeneye gusanwa, izindi zizubakwa bushya

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hari inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigera ku 2200 zikeneye gusanwa kuko zishobora gusenyuka.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kayenzi nibwo ubuyobozi bwagarutse kuri iki kibazo cy’inzu zikeneye gusanwa.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée avuga ko mu ibarura bakoze basanze mu Karere kose, inzu zirenga 2000 z’abarokotse Jenoside zikenewe gusanwa, ndetse hakaba hari n’izigomba kubakwa bundi bushya.

Ati: “Twakoze ibarura ku bufatanye na MINUBUMWE dusanga hari abarokotse bagera  ku 120 bakeneye kubakirwa kuko badafite amacumbi.”

Uwiringira avuga ko  mu  Ngengo y’Imali y’Akarere batabona ubushobozi bwo kubakira abarokotse inzu,  bagendeye ku mubare wagaragaye mu ibarura, akavuga ko iki ari igikorwa gisaba ubufatanye n’izindi nzego harimo n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Cyakora  uyu Muyobozi avuga ko hari ibyo Leta imaze gukora birimo kuvuza abafite indwara, no kubaha inkunga y’ingoboka ibasha kubatunga.

Perezida wa IBUKA muri uyu Murenge wa Kayenzi,  Usabimana Tito avuga ko  inzu zishaje cyane ari izubatswe  mu mwaka wa 1996-1997 kuko benshi nta macumbi bari bafite icyo gihe.

Usabimana avuga ko  batewe impungenge n’abazituyemo kuko zishaje cyane ku buryo  hari zimwe zatangiye gusenyuka.

Ati: “Inzu z’abarokotse zose zishaje zakorewe ibararura  turizera ko ibizavamo bizatuma imirimo yo kongera kuzisana irushaho kwihutishwa.”

- Advertisement -
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Usabimana Tito

Usabimana avuga ko iki kibazo cy’abafite amacumbi ashaje atari umwihariko w’abarokotse Jenoside batuye aha, kuko babisangiye n’abandi bahuje ibi bibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mwizerwa Rafiki yabwiye UMUSEKE ko  izi ari ingaruka mbi za Jenoside  kuko itahitanye abantu gusa ko abayikoze basenye n’inzu abatutsi bari batuyemo.

Ati: “Izo nzu zose zishaje zubatswe kugira ngo abarokotse babone aho bakinga umusaya, ubu zirashaje.”

Mwizerwa yavuze ko ikibazo cy’abarokotse bakeneye kubakirwa kiraje ishinga Ubuyobozi bw’Igihugu kuko bwifuza ko nta Munyarwanda utura ahantu hatamuhesha agaciro.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abitabiriye uyu muhango babanje kunamira no  gushyira indabo ahari ikimenyetso kigaragaza urutonde rw’amazina y’abatutsi bishwe bakabaroha mu cyobo kirekire rusange.

Mu gihe hari abarenga ibihumbi 9 bari batuye mu cyahoze ari Komini Kayenzi batawe muri Nyabarongo.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Bafashe umunota umwe wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.