Kigali: Itsinda ry’abahoze mu buraya n’ubuzunguzayi riratengamaye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bishimira ubuzima babayemo

Abasezeye umwuga w’uburaya n’abakoraga ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko babayeho ubuzima bw’ubutengamare nyuma yo gufata ibyemezo bikomeye.

Abahoze mu buraya n’ubuzunguzayi baratengamaye

Aba bagore n’abakobwa baganirije UMUSEKE ibikomere n’ihohoterwa bahuye nabyo mu bihe bitandukanye, iyo babisobanura kwihangana biranga amarira agashoka ku matama.

Bahuriza ku kuba barabaye mu buzima bw’uburushyi bwaranzwe no gucunaguzwa, gukubitwa, gufungwa ndetse no gukorerwa ibikorwa bitandukanye bishengura umutima.

Uyu muzigo w’umuruho amezi atandatu arihiritse bawutuwe n’umuryango witwa Bohoka Empowerment Initiative washinzwe na Mutesi Charity.

Umutoni Nadege Placidia w’imyaka 20 avuga ko yinjiye mu buraya akiri muto aba mu buzima bwo kwishisha no kwinywera ibisindisha kugira ngo yirengagize ibikomere yaterwaga n’abagabo biganjemo abakamubyaye.

Ati ” Nta rukundo nagiraga muri njye, ubwo buzima bwari bubi cyane, kugenda n’ijoro uri muto, ugahura n’abagabo batandukanye, abakuruta nyine bakagukorera ibintu bya mfura mbi kugira ngo ukunde ubeho.”

Umutoni wasezeye uburaya yemeza ko nta keza kabwo uretse ngo gukubitwa no gukuramo indwara zandurira mu myanya ndangabitsina zirimo na virusi itera SIDA.

Ati ” Ahantu twabaga turi twari ikigero kimwe icyo nababwira bava mu buraya bagasahaka umurimo bakora, bakiga imyuga ibafasha gutera imbere.”

Uwera Solange, ku myaka 32 amaze kubyara abana bane badahuje ba Se, iyo abara inkuru y’urugendo rwe ufite umutima woroshye araturika akamufasha kurira. Ababyeyi be bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Uwera ngo yatangiye umuruho afite imyaka ine akurira mu buzima bwo kurara aho abonye aza guterwa inda afite imyaka 17 y’amavuko, nyuma yo kubyara nibwo yijanditse mu ngeso mbi y’uburaya.

Ati “Umwana nkamusiga nkajya gushaka abagabo, naje kuba indaya irusha izindi, ibiyobyabwenge byose narabinywaga kugira ngo ubwoba bushire mbashe gutinyuka abagabo, no kubiba narabikoraga.”

Aho agereye muri Bohoka bamufashije gukira ibikomere by’umutima n’umubiri yigishwa umwuga ubu abana be bishimira ko atagikora akazi k’ijoro !

Uwimana Claudine wo muri Kimihurura avuga ko yamaze imyaka 9 mu buraya yinywera inzoga n’urumogi, aza kurokorwa n’abasore baje kubwiriza Ijambo ry’Imana mu gipangu yari atuyemo cyafatwaga nk’indiri y’indaya.

Ati “Hari abasore batatu baza kumbwiriza ijambo ry’Imana ariko ntabyumva, bitandimo, nkumva ko umuntu ukijijwe nyine aba ari umurengwe, barambwira ngo ubuzima burahinduka, naje kubumvira, mbayeho ntekanye.”

Uwimana na bagenzi be bahoze mu buraya n’abari abazunguzayi bahoraga bakwepana n’inzego z’umutekano, bavuga ko batengamaye aho nyuma yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza banigishijwe umwuga bitezeho iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Bohoka Empowerment Inititative, Charity Mutesi yabwiye UMUSEKE ko mu gufasha aba bagore bibanda mu kubakuramo ihungabana n’ibikomere bahuye nabyo mu bihe bitandukanye.

Ati “Iyo uwo muntu yemeye ko afite ibyo bikomere akajya mu nzira yo gukira nibwo dutangira kumuha ubundi bumenyi.”

Mutesi usanzwe ari umucuruzi mu Mujyi wa Kigali avuga ko igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba bagore cyaje nyuma yo guhora abona aba DASSO birirwa barwana n’ababyeyi bahetse abana.

Ati ” Nisanze ndimo kureba umu DASSO arimo kurwana n’umubyeyi ahetse umwana, bari kurwanira umwenda umwe, icyo kintu na n’ubu kingumamo, aho nabaye hose mpora ndeba n’iki nakora muri sosiyete n’iyo cyaba gito.”

Avuga ko itsinda ry’abagore 10 batangiranye abagera ku 9 aribo babashije gusoza amasomo yo kuboha ibirimo Tapis zo mu nzu, imipira y’imbeho n’ibindi byinjiza ifaranga ndetse ko bagiye gutangiza n’icyiciro cya kabiri.

Hasozwa icyiciro cya mbere cy’abigishijwe na Bohoka Empowerment Initiative, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabijeje gukorana bya hafi bwibutsa abahoze mu buraya n’ubuzunguzayi ko imbere yabo ari heza cyane.

Umuyobozi wa Bohoka Empowerment Inititative, Charity Mutesi
Bimwe mu bikorwa n’abo bagore
Bishimira ubuzima babayemo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW