Kiyovu yafashe umwanya wa mbere, Police ikuraho amateka mabi

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, APR FC itsindirwa kuri Kigali Péle Stadium na Police FC.

Kiyovu Sports yabonye amanota atatu y’ingenzi

Wari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaje gukina uyu mukino, itaragarura rutahizamu wa yo, Mugenzi Bienvenu umaze iminsi hanze y’ikibuga kubera imvune.

Iyi kipe yo ku Mumena yatangiranye iguhunga ndetse ku munota wa 14 ihita itsindwa igitego cyatsinzwe na Iradukunda Simeon.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Kiyovu Sports yatangiye nabi, yahise ikanguka itangira gushaka uko yacyishyura ariko ba myugariro ba Gorilla FC bari beza muri iyi minota.

Urucaca rwatsa umuriro ku izamu rya Gorilla FC, binayiviramo kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 39 cyatsinzwe na Ndayishimiye Thierry kuri koruneri yari itewe na Riyad Nordien.

Ibintu byari bihindutse, bishyira ku gitutu ikipe ya Gorilla ariko iminota 45 irangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Igice cya Kabiri kigitangira, Kiyovu Sports yahise ikuramo Mbonyingabo Regis na Muhozi Fred, basimburwa na Nsabimana Aimable na Iradukunda Bertrand.

- Advertisement -

Ikipe ya Gorilla FC, yahise ikora impinduka Onesme yasimbuwe na Iroko Baba Tunde.

Impinduka zakozwe na Kiyovu Sports zatewe n’uko Mbonyingabo Regis yari yagize ikibazo cy’imvune y’urutugu, mu gihe Muhozi we atari mwiza muri uyu mukino.

Urucaca rwagarutse mu gice cya Kabiri rufite inyota y’igitego, biranabakundira bakibona ku munota wa 48 gitsinzwe na Bigirimana Abedi n’umutwe ku mupira yari ahawe na Serumogo Ally.

N’ubwo iyi kipe yari ibonye igitego cya Kabiri, yahise isubira inyuma kugicunga, bituma Gorilla FC iyisatira ndetse inayihusha ibitego bibiri byashobokaga ku mipira yatewe na Baba Tunde na Adeaga Johnson Adeshora.

Mateso utoza Kiyovu Sports, yongeye gukora ku munota wa 67, akuramo Riyad Nordien wasimbuwe na Nkinzingabo Fiston, na Nshimirimana Ismaël wasimbuwe na Benedata Janvier.

Abakinnyi b’Urucaca bakomeje gucunga igitego cya bo, iminota 90 iranagira begukanye amanota atatu yuzuye.

Ibi byasobanuraga ko iyi kipe ihise ifata umwanya wa Mbere n’amanota 56 kuko APR FC bahanganye yari yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Mbonyingabo Regis, Iracyadukunda Eric, Serumogo Ally, Mugiraneza Frodouard, Nshimirimana Ismaël Pichu, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred, Riyad Nordien, Erisa Ssekisambu.

Gorilla FC XI: Matumel Arnold, Nshimiyimana Emmanuel, Duru Mercy Ikena, Kayijuka Amidu, Uwimana Emmanuel, Adeaga Johnson Adeshora, Nshimiyimana Tharcisse, Iradukunda Simeon, Bobo Camara, Twizerimana Onesme.

Uko indi mikino yagenze:

Sunrise FC 3-0 Étincelles FC

Mukura VS 3-2 Espoir FC

Marine FC 2-1 Rutsiro FC

Rwamagana City 1-1 Rayon Sports (umukino wasubitswe kubera imvura)

Erisa Ssekisambu yatanze byose ariko nta gitego yabonye
Muhozi Fred ntabwo yari mwiza uyu mnsi
Mugisha Didier yahesheje Police FC intsinzi
Police FC yatsinze APR FC bituma Kiyovu Sports ibyungukiramo

UMUSEKE.RW