Iki cyemezo cyatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023.
Mu mpera y’ukwezi kwa Werurwe nibwo umukuru w’igihugu yasabye Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest gusobanura amakosa yakozwe n’umushoramari, Nsabimana Jean bakunda kwita DUBAI, ku nzu yubatse asondetse, zikaza guhirima zitamaze kabiri.
Kuwa 23 Werurwe uyu mwaka nibwo izu zagaragaye ko zatangiye kwangirika, ubwo igikuta cy’inzu cyagwaga.
Ni amazu yubatswe mu Mudugudu w’Urukumbuzi, muri Kinyinya Akagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, ubugenzuzi bwerekanye ko zitujuje ubuziranenge, zishyira ubuzima bw’abazituyemo mu kaga.
Agaruka ku muti urambye w’iki kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabanje gushimangira ko hakozwe ubugenzuzi kuri uwo Mudugudu, bwerekana ko utujuje ibisabwa.
Rubingisa yagaragaje ko mu bugenzuzi bwakozwe, bwerekanye ko mu mazu yose harimo ibice bibiri. Kimwe kigizwe n’inzu zitageretse 114 n’izindi 7 zigeretse.
Inzu zitageretse zigizwe n’imiryango 54. Ni mu gihe izigeretse zigizwe n’imiryango 27.
Imiryango 18 ikodesha ndetse n’itanu (5) yaguzemo inzu. Ni mu gihe (4) yamaze kwimuka nyuma yo kumenya amakuru ko inzu zabo zabashyira mu kaga.
- Advertisement -
Umwihariko ku nzu zigeretse…
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yatangaje ko imiryango 23 isigaye izafashwa gushakirwa aho kuba.
Yagize ati“Tugomba kwihutira kumenya ubuzima bw’abaturage byagaragaye ko batuye mu nzu zitagakagombye kuba zituwemo, bagashakirwa ahandi bimukira. Uwakodeshaga akajya gukodesha ahandi, n’uwari utuye akajya ahandi kugira ngo inzu zikosoke.”
Meya Pudence Rubingisa, avuga ko Leta (Umujyi wa Kigali) uzariha ikiguzi cyaho iyo miryango izakodesherezwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Abafite inguzanyo muri Banki bizagenda gute?
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko hateganyijwe Ibiganiro n’amabanki, abo bagiye bafatamo inguzanyo ku buryo inguzanyo yakwigizwa inyuma.
Ati” Abafite inguzanyo muri banki hazabaho ibiganiro ku buryo inguzanyo yakwigizwa inyuma mu gihe iri gukosoka kuko bamwe niho bakura.”
Uyu muyobozi avuga ko amazu agomba gukosorwa cyangwa akubakwa bundi bushya kugeza igihe inzu zujuje Ibipimo bigenderwaho mu Mudugudu.
Inzu zitageretse nazo zizakosorwa ba nyirazo barimo…
Pudence Rubingisa, yatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe, bwagaragaje ko mu nzu 114 zitageretse, 54 zigomba gukosorwa.
Icyakora avuga ko zo zizakosorwa ba nyirazo bazibamo.
Ati” Ikibazo gikomeye twakibonye mu mazu ageretse, ayo mazu arindwi (7) niyo afite ikibazo cy’imyubakire, abanjeniyeri niyo babonye basanga harimo ikibazo cy’igikaranka cy’inzu (structural issue). Aho inzu ihagaze, imisingi, ndetse n’umudugudu ugasanga ufite ikibazo cyo kuyobora amazi agana aho yakagombye kugana, ayo gukoresha mu ngo cyangwa ay’imvura.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko usibye n’imyubakire y’inzu, hanze yayo naho hakenewe gukosorwa haba imihanda ndetse n’imiyoboro y’amazi muri rusange.
Iperereza ryarakozwe ?
Pudence Rubingisa avuga ko haba gukosora inzu cyangwa ukuyubaka ikiguzi cyizabazwa nyiri kuzubaka, kitari ku muturage.
Avuga ko abakoze amakosa kuri izi nyubako iperereza rikomeje ati“iperereza rirakomeje, uwo ariwe wese wabigiramo uruhare azabibazwa.”
DUBAI avuga iki kuri izi nzu?….
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na nyiri company Urukumbuzi Company Ltd , Nsabimana Jean, uzwi nka DUBAI, yavuze ko nawe yatunguwe ku nzu zaguye.
Ati” Amazu yo muri 2013, 2014,2015, mu by’ukuri ntacyo mfite kukubwira. Uko wabyumvise nanjye niko mbibona. Bisa nk’ibyantunguye .”
Akomeza ati” Urumva mu myaka 10 , ibyo nkubwira Biragoye. Twagerageje ibyo twabonaga byashobokaga kugira ngo abantu babone aho gutura, rero nanjye maze iminsi ntanahari ndi kubibona gutyo, nta bintu binini cyane nakubwira.”
Nsabimana Jean avuga ko nawe yatunguwe no kubona amashusho ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko byamuhungabanyije.
Ati “Nanjye nabonye videwo, ntanahari bavuga ko hari inzu ebyri zaguye,nta makuru yabyo mfiteho neza, ubu nanye mu mutwe harahungabanye ariko nizera ko ubu byakemuka.”
Izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubaka muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu(3).
Nyuma yo kubakwa ndetse n’abantu yaba abakodesha cyangwa abagura batangiye kuzijyamo ariko zicyemangwa imyubakire.
Raporo zo mu mwaka wa 2015 na 2017 zakozwe n’Ikigo Gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda n’umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Akarere ka Gasabo, zagaragaje ko hakozwe amakosa atandukanye arimo no gukoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge.