Mpangara nguhangare! Gen Muhoozi yasakiranye na Bobi Wine

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu bisa nka mpangara nguhangare yasakiranye na Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine batukana ibitutsi bigayitse.

Gen Muhoozi Kainerugaba na Bobi Wine badacana uwaka

Iri hangana ku mbuga nkoranyambaga ry’aba bagabo badacana uwaka ryakuruwe na Gen Muhoozi wavuze ko azohereza ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) guhiga abantu bangije imitungo ya Perezida Uhuru Kenyatta.

Gen Muhoozi yavuze ko ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abigaragambya ku wa 27 Werurwe 2023 bateye urwuri rwa Uhuru Kenyatta yita “mukuru we” bushobora guteza akaga Igihugu cya Kenya.

Yakomeje avuga ko igihugu cya Uganda nacyo kizohereza UPDF kurinda uwahoze ari perezida, yongeraho ko na bo “bazakomeretsa ku mubiri” abo bagizi ba nabi bangije imitungo ye.

Yagize ati “Umurima wa mukuru wanjye watewe n’abanyakavuyo mu minsi ishize.Turohereza ingabo za UPDF kumurinda.Tuzakubita abo banyakavuyo…”

Gen Muhoozi avuga ko yasabye Perezida Museveni kumwohereza nk’umugaba mw’ingabo i Northlands kugira ngo ajye gukosora abanyakenya.

Ati “Icyo dukeneye ni abasirikare 200 ba UPDF gusa ubundi ibintu bigasubira ku murongo. Yambajije impamvu mubwira ko Kenya ikeneye gukosorwa. Yarabyanze.”

Bobi Wine, Umunyamuziki wahindutse umunyepolitiki yahise amusubiza avuga ko “umunyagitugu w’umwirasi n’umuhungu we w’igihubutsi batekereza ko bashobora kujyana ibikorwa byo gukandamiza mu kindi gihugu.”

Yongeyeho ko  “Nigeze kubona abadepite bo muri Kenya bavuga ko Gen Museveni yambukanye imipaka ibikorwa byo kubakandamiza. Nizere ko Abanyakenya batazigera bemera ibintu nk’ibi kuko inkurikizi zabyo ntabwo zabanezeza.”

- Advertisement -

N’umujinya w’umuranduranzuzi, kuri uyu wa Gatandatu Gen Muhoozi mu mvugo ikakaye yahise amwita igicucu amubwira ko ntacyo aricyo azamuha isomo mu matora ya 2026.

Yagize ati
” Ntacyo uri cyo. Kuva kera ntacyo uri cyo. Abanya-Uganda bazakwereka aho uhagaze. Nahagaritse guhura na Kabobi. Sinshobora guhura n’igicucu. Nibura Abagande nka 80% bazantora mu mwaka wa 2026. Muri Busoga ni 90%.”

Bobi Wine akunze kwita Perezida Museveni n’umuhungu we abanyantege nke bifuza amahane ko mu matora anyuze mu mucyo Museveni ataba akiri Perezida, amwibutsa kenshi ko Uganda atari iya Se (Museveni) ko ari igihugu cy’abagande bose.

Ni mu gihe Gen Muhoozi yatangaje ko mu mwaka wa 2026 ku myaka 52 azahangana mu matora kandi nta kabuza azatsinda buri umwe wese uzashaka kumwitambika imbere.

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW