Mu cyumweru cyo Kwibuka abantu 62 bagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 62 bagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uyu musore uzwi ku izina rya RUSAKU yatawe muri yombi i Nyanza akekwaho kuvuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside (Archives)

RIB ivuga ko ifunze abagera kuri 56 bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Umuntu umwe akurikiranywe ari hanze, naho 5 baracyashakishwa.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yabwiye UMUSEKE ko mu cyumweru cy’icyunamo kibamo ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri rusange cyagenze neza.

Yavuze ko amadosiye y’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo yagabanutseho ku kigero cya 5,7% ugereranyije n’ayo mu cyumweru cyo Kwibuka mu mwaka wa 2022.

Muri iki cyumwweru amadosiye y’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ni 50 mu gihe umwaka ushize yari 53.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko muri iki cyumwweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu turere icyenda (9) nta ngengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano byagaragaye.

Utwo turere ni Rulindo, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Kicukiro na Kirehe.

RIB ivuga ko muri utwo turere nta bwicanyi, gukomeretsa amatungo cyangwa uwarokotse Jenoside byagaragaye.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko, kwica cyangwa gukomeretsa amatungo byagabanutse. Rutanga urugero rwo mu Karere ka Gatsibo, aho hishwe amatungo abiri y’ingurube ahawe ibiryo bihumanyije.

- Advertisement -

Intara y’Iburasirazuba niyo yagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo cyane aho ku ijanisha ifite 33,3%, iy’Amajyepfo ni 30,4%, Amajyaruguru ni 12,5%, Uburengerazuba ni 12,5% naho umujyi wa Kigali ni 10,7%.

Akarere ka Rwamagana  gafite ijanisha rya 12, 5%, Musanze ni 8,9%, Nyanza, Nyagatare na Bugesera ni 7,1% ni mu gihe Akarere ka Kamonyi na Huye ari 5,4%, naho Ruhango na Rubavu ni 3,6%.

 

Ibyaha byakozwe…

RIB ivuga ko guhohotera uwacitse ku icumu byihariye na 44,3%. Gupfobya Jenoside ni 14,8%. Icyaha cy’amacakubiri ni 6,6%, guhakana Jenoside ni 6,6%.

Kwanga gutanga amakuru no kwanga kugaragaza ibimenyetso bifitanye isano na Jenoside ni 4,9%, ivangura ni 4,9%

Icyaha cyo guha ishingiro Jenoside ni 3,3% (justification of Jenoside).

RIB ivuga ko muri iki cyumweru kubwira amagambo akomeretsa uwacitse ku icumu rya Jenoside byagaragaye cyane ku kigero cya 64,3%.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW