Muhanga: Ibibanza n’inzu zishaje bya Leta byarengewe n’ibigunda

Ibibanza bya Leta bitubatse mu Mujyi wa Muhanga, byuzuyemo ibyatsi n’ibihuru , Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo kurambagamiza abashoramari kugira ngo babyubake.

Inyubako ya Leta yatangiye gusenyuka

Ibi bibanza 6 bya Leta biherereye mu Mujyi wa Muhanga ho mu Murenge wa Nyamabuye.

Ubibona iyo urenze ku biro by’Unurenge wa Nyamabuye mu muhanda ugana aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukorera.

Ibumoso n’iburyo werekeje ku Karere hari inyubako zishaje zitajyanye n’igishushanyombonera cy’Akarere, zikenewe kuvugururwa mu buryo bwihariye.

Imbere y’ibiro by’Akarere werekeza mu Mujyi rwagati wa Muhanga, hari izindi 2 nzu Akagari ka Gitarama kakoreragamo zatangiye gusenyuka ndetse zikaba zigaragaraho ibigunda kuko umugenzi wese ugana muri gare azibona.

Hari kandi inzu mberabyombi yahoze yitwa(Centre Culturel) zikenewe kwegurirwa abashoramari bakahubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho.

Hirya yayo gato uhasanga ikindi kibanza kinini cya Leta kizitije amabati, cyuzuyemo kandi ibihuru Ubuyobozi buvuga ko bwigeze kucyegurira Ikigo cy’Ubwishingizi(RSSB) ariko kiza kugisubiza Leta.

Bamwe mu baturage bavuga ko uko Leta ishishikariza abaturage kubaka no kuvugurura inzu zabo zishaje, yagombye gushaka abikorera bafite Ubushobozi bagapiganirwa isoko ryo kubaka ibi bibanza no kuvugurura Umujyi kugira ngo urusheho kugira isura nziza, ijyanye n’urwego uyu Mujyi uganamo.

Umwe yagize ati “Ahari ibi bibanza hose usanga ariho hari umwenda, babyegurire abikorera bafite amafaranga.”

- Advertisement -

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko batangiye gukorana ibiganiro na za Minisiteri zifite mu nshingano ibyo bibanza, bahereye kuri Minisiteri y’ibidukikije ndetse na Minisitiri y’Umutekano.

Ati”Itegeko ry’ubutaka ryasohotse ku italiki 10/ Kamena/2021 rigena ko ubutaka bwose bwacugwaga n’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, bugomba kwegjrirwa Minisiteri y’ibidukikije.”

Bizimana avuga ko ibi aribyo byatumye Ubuyobozi bw’Akarere butabukoresha mu buryo bworoshye.

Cyakora akavuga ko ikibanza RSSB yari yaraguze na Leta, ndetse n’aho Centre Culturel yubatse aribyo bibangamiye cyane isura nziza y’Umujyi bakaba aricyo bifuza ko abashoramari baheraho bubaka.

Yavuze ko mu bindi bicungwa na Minisiteri y’Umutekano harimo ahakorera Polisi ndetse n’aho Igororero rya Muhanga riherereye, bateganya kuzimura mu myaka mikeya iri mbere bamaze kunoza ibiganiro hagati yabo n’izo Minisiteri 2.

Bizimana avuga kandi ko hari ikibanza kindi kiri munsi y’Akarere Umuryango RPF uteganya kubaka mu gihe cya vuba.

Uyu Muyobozi yakomeje agira ati “Inzira yo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi irakomeje kugira ngo turebe byahuzwa n’icyerekezo cy’Akarere.

Izindi nyubako zishaje Polisi ikoreramo, zikeneye kuvugururwa na Minisiteri y’Umutekano hamaze kunozwa ibiganiro.”

Bamwe mu bikorera mu mujyi wa Muhanga, babwiye UMUSEK3 ko ibi bibanza n’ibishyirwa ku isoko, biteguye kubigura bakabyubakamo inzu z’Ubucuruzi kubera ko aho biherereye nta zindi nyubako zo muri uru rwego zihateretse.

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW I Muhanga.