Muhima: Umugabo yapfiriye muri Lodge

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu Murenge wa Muhima, umugabo yapfiriye mu macumbi acumbikira abahisi n’abagenzi azwi ku izina rya Lodge azize ubusinzi.

Aka ni agace gaherereyemo icumbi uwo mugabo yaguyemo ku Muhima

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2023 ndetse anemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace.

Aganira na UMUSEKE, uyu muyobozi yemeje ko uyu mugabo hataramenyekana imyirondoro ye ariko inzego bireba zikomeje gushaka amakuru yuzuye.

Ati “Twabimenye ariko turacyarimo gukurikirana. Amakuru ahari ubu ni uko hari umuntu witabye Imana aguye muri Lodge kubera gusinda. Ariko inzego ziracyarimo gukurikirana, ibindi birambuye turabimenya mukanya.”

Kugeza ubu nta yandi makuru y’ibanze aramenyekana kuri Nyakwigendera ariko Mukandori yemeje yaguye mu Kagari ka Nyabugogo muri uyu Murenge abereye umuyobozi.

Si ubwa mbere muri uyu Murenge hagaragara uwapfiriye muri Lodge kuko muri Gicurasi 2022, hari umugore w’imyaka 35 wasanzwe yapfiriye mu bwogero bw’izi nzu zicumbikira abahisi n’abagenzi.

UMUSEKE.RW