Nta mwanzi uhoraho muri Politiki! CNDD-FDD iravuga imyato FPR-Inkotanyi

Impuguke muri Politiki na dipolomasi bagaragaza ko nta mwanzi uhoraho muri Politiki kimwe n’uko nta nshuti ihoraho, habaho inyungu za buri ruhande, ndetse ushishoje urugendo rw’abayobozi b’Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bagiriye mu Rwanda ni urugero rwiza rwo kubihamya.

Intumwa za CNND-FDD zitabiriye isabukuru y’imyaka 35 ya FPR-Inkotanyi

Kuva ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagirana ibibazo nyuma y’impagarara no kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015, ibihugu byombi byacanye umubano kugera naho abategetsi bakuru berura ko buri gihugu gishyigikiye inyeshyamba zitifuriza ineza abaturage.

U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe u Rwanda narwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugera mu 2020 ishyaka CNDD-FDD ryari ryarabaye umwanzi ukomeye wa FPR-Inkotanyi n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Urubyiruko rw’ishyaka rya CNND-FDD rwitwa “Imbonerakure” hageze igihe rujya ku mbibi zihuza ibihugu byombi rutuka umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku mugaragaro, bahindanya izina rya Paul Kagame bagera naho bamwita “umwicanyi ruharwa.”

Ibihugu byombi byagiye biburira abaturage babyo kwirinda kwambuka bajya hakurya, u Burundi bwaje gufata umwanzuro ko abaturage babwo bazajya bambuka ari uko bahawe urushya na leta.

Ku mpande zombi, ibi byatandukanyije imiryango, bizahaza ubucuruzi, bigira ingaruka ku mibereho y’abari batunzwe n’ibikorwa byambukiranya imipaka.

Kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n’u Rwanda, ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza ko “Nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda”.

Ni mu gihe ku wa 4 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yongeye gukandagiza ikirenge i Bujumbura nyuma y’imyaka 10 atagera muri iki gihugu kubera imibanire itari yifashe neza.

- Advertisement -

CNDD-FDD irashimagiza FPR-Inkotanyi….

Ku wa gatandatu w’icyumweru dusoje, ubwo umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihizaga imyaka 35. Intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi zavuze imyato ibikorwa FPR imaze kugeraho mu Rwanda.

Uko gushima FPR byari ikizira mu myaka yatambutse byabereye mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yitabiriwe n’amashyaka ari ku butegetsi arimo FRELIMO ryo muri Mozambique, Chama cha Mapinduzi ryo muri Tanzania, ANC ryo muri Afurika y’Epfo, CNDD FDD ryo mu Burundi na CCCP ryo mu Bushinwa.

Cyriaque Nshimirimara, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’ishyaka rya CNDD-FDD yatangaje ko nta muntu n’umwe wahakana iterambere, umutekano n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa FPR-Inkotanyi yagejeje k’u Rwanda.

Ati “Nta muntu wahakana iterambere rijyanye n’ubukungu, umutekano mu gihugu, isuku ijyanye n’ibidukikije, ubutunzi mu bijyanye n’ibinyabuzima hamwe n’ubuyobozi bujyanye n’iyerekwa. Izo nkingi zagize u Rwanda igigugu cyizewe ku rwego mpuzamahanga.”

Yavuze ko umutekano ari wo shingiro rya byose, kuko aho wabonetse n’iterambere rishoboka, ari nayo mpamvu asanga u Rwanda rukomeje gutera imbere.

Nshimirimana yongeraho ko ari umuhamya ko u Rwanda rwaba indorerwamo mu karere mu bijyanye na politiki ishingiye ku kubaho neza kw’abaturage.

Yavuze ko hari amasomo bakuye ku byaranze FPR Inkotanyi harimo gukomeza gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa ndetse no gushyira imbere urubyiruko kugira ngo rwuse icyivi cyatangijwe n’abashinze ishyaka.

Intumwa za CNDD-FDD zitangaza ko bishimiye uko bakiriwe i Kigali n’ubutumire bwabo mu birori by’isabukuru ya FPR-Inkotanyi aho bemeza ko “ibintu byahindutse” umubano mubi ugomba kuba amateka hagati y’ibihugu byombi.

Ishyaka CNDD FDD ryashimye ibyagezweho na FPR Inkotanyi mu Rwanda
Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwakira Perezida Kagame mu biro bye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW