Nyakabanda: Ingamba zikomeje gukazwa! Hafashwe 24 bakekwaho ubujura

Inzego z’Umutekano mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, zakoze umukwabu wasize hafashwe abantu 24 bakekwaho ubujura bwo gushikuza abaturage ibyabo.

Aba nibo bafatiwe mu mukwabo

Ni nyuma y’uko, uko iminsi yicuma, ari na ko abajura biganjemo urubyiruko bakomeza kwiyongera muri uyu Murenge ariko ahanini biterwa n’ubushomeri buvanze no kudashaka gukura amaboko mu mufuka.

Gusa uko biyongera, ni ko ingamba zo kubarwanya zikomeza gukazwa umunsi ku wundi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inzego z’Umutekano z’Umurenge wa Nyakabanda zirimo Dasso, Polisi n’Irondo ry’Umwuga, zafashe abagera kuri 24 biganjemo urubyiruko bakekwaho gukora ubu bujura.

Aganira na UMUSEKE, Nshimyumuremyi Daniel wari uyoboye igikorwa cyo gufata aba bakekwaho ubu bujura ndetse akaba umwe mu bashinzwe umutekano mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gushakira umutekano abaturage bo muri uyu Murenge ariko anashimira inzego z’umutekano bafatanyije.

Aba bafashwe biyongera ku bandi 28 baherutse gufatirwa muri uyu Murenge bakekwaho iki cyaha cy’ubujura n’ubundi.

Abafashwe biganjemo abakiri bato bose bahise bajyanwa gucumbikirwa muri kigo cy’i Gikondo [KTC/Gikondo].

Muri uyu Murenge hakunze kuvugwamo abajura bashikuza abaturage ibya bo, ariko inzego z’umutekano nta bwo zigeze zijenjekera abavugwaho ubwo bujura.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -